Kwamamaza

Amahitamo y’u Rwanda nyuma yo kuzitirwa n’u Burundi mu buhahirane

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 20:27' na Ezechiel Mbananabo


Mu minsi mike ishize nibwo u Burundi bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikomoka ku buhinzi biza mu Rwanda n’ibihava byerekezayo, byanakurikiwe n’ihagarikwa ry’imodoka zitwara abagenzi zambuka imipaka y’ibihugu byombi.

Tariki ya 30 Nyakanga 2016, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi,Joseph Butore yatangaje ko nta bicuruzwa bikomoka ku buhinzi byemerewe kuvanwa mu Burundi bijya gucururizwa mu Rwanda, ndetse aburira Abarundi cyane abaturiye imipaka ko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe bakomeza guhahirana n’abaturanyi babo bo mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yanenze icyo cyemezo igaragaza ko gihabanye n’amasezerano ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba byashyizeho umukono, ndetse ko kizagira ingaruka cyane ku Burundi kurusha u Rwanda.

Ku kigero gifatika,u Rwanda rwakuraga i Burundi ibikomoka ku buhinzi bitandukanye birimo imbuto,indagara n’amamesa, rukajyanayo ifu y’ibigori, iy’ingano, ifu y’imyumbati, ibijumba n’amata.

Icyemezo cy’u Burundi cyatangiye kugira ingaruka

Abahinzi b’Abarundi boherezaga umusaruro mu Rwanda, baherutse kubwira Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko umusaruro wabo watangiye gupfa nyuma y’aho igihugu cyabo kibujije ibikomoka ku buhinzi kwinjira mu Rwanda, ndetse ko n’ibiciro byaguye.Barimo abahinga imboga nk’inyanya,ibitunguru n’ibibiringanya.

Uwitwa Nisabwe yagize ati “Ndahinga nkanacuruza inyanya, ibitunguru n’ibindi najyaga ngemura mu Rwanda.Ubu inyanya zanjye ziri kuborera mu murima kuko tutemerewe kugira ibiribwa na bike tujyana mu Rwanda.”

Hari umuhinzi w’ibibiringanya wavuze ko igiciro cyabyo cyahise gihanuka mu buryo butigeze bubaho.Ati “Agafuka k’ibibiringanya kagurwaga 12,000 by’Amarundi, ubu karagura 2000.

Ubuhahirane bwaragabanutse hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(Minicom), igaragagaza ko mbere y’uko u Burundi bwinjira mu mvururu zakuruwe na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi biturutse mu musaruro ukomoka ku nganda muri rusange byagabanutseho hafi 40% hagati ya 2014 -2015.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Kane tariki ya 11 Kanama 2016, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,François Kanimba, yavuze ko mu 2014 u Rwanda rwohereje mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari, aya akaba yaragabanutse agera kuri miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika.

Mu mwaka wa 2013, u Rwanda rwari rwohereje mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 21.6 z’amadolari ya Amerika.

Yavuze ko igabanuka ry’ubuhahirane ryagize ingaruka ku bucuruzi bw’u Rwanda kuko hari abacuruzi benshi b’Abanyarwanda bari baragiyeyo basinyana amasezerano y’ubucuruzi n’abantu babafasha gucuruza ibicuruzwa bimwe na bimwe bikorerwa mu Rwanda.

Amahitamo y’u Rwanda ni ayahe?

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 11 Kanama, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,François Kanimba yavuze ko asanga icyemezo cy’u Burundi cyo guhagarika urujya n’uruza hagati yabwo n’u Rwanda kizatuma butakaza isoko kuko ibyo u Rwanda rwakuragayo cyane nk’imbuto zera no mu bindi bihugu birimo Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi, u Rwanda rukazakomeza kubigura muri ibi bihugu.

Ati “Guhagarika ibicuruzwa biva i Burundi byinjira mu Rwanda sinavuga ko nta ngaruka na mba bifite, gusa njye nsanga ubucuruzi buzimukira ahandi bukava mu Burundi bujya mu bindi bihugu.”

Akomeza asobanura ko icyemezo cy’u Burundi kigiye no guha amahirwe Abanyarwanda kugira ngo batangire guhinga imbuto zaturukaga muri icyo gihugu, aho atanga urugero ku bo mu Karere ka Bugesera bari baratangiye gushora imari mu buhinzi bw’imbuto, ku buryo bagiye kubona amahirwe menshi ku isoko.

Kuri Minisitiri Kanimba,kuba u Rwanda rufite andi mahitamo y’aho rwakura ibicuruzwa rwakuraga mu Burundi nta mpinduka zikomeye icyemezo cy’iki gihugu kizagira ku bijyanye n’ ihindagurika ry’ibiciro ku masoko y’u Rwanda.

Nyamara ku ruhande rw’Ab’abanyarwanda bacururiza mu isoko rya kijyambere rya Huye mu Ntara y’amajyepfo, bagaragaza ko bashegeshwe no kuba batakibona ibicuruzwa birimo imbuto n’ibindi bituruka i Burundi, kuko byatumye ibibonetse bihenda cyane muri iri soko.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko kuri ubu ikiro cya marakuja kiri kugurwa amafaranga 1400 mu gihe cyakuraga 800, icy’amacunga kiragurwa 1200 cyari hagati ya 400 na 500, indimu zaguraga 300 ubu ziragura 1000, pomme zaguraga 2000 ubu ni 2500, watermelon zaguraga 1000 ubu ziragura 2000.

Ni mu gihe kandi ngo hari n’ibiboneka gake cyane birimo imyembe, mandeline, n’indagara zabuze bitewe n’uko abacuruzi batakijya kurangura i Burundi.

Birashoboka ko nubwo u Rwanda rufite andi mahitamo, Abanyarwanda baturiye umupaka byoroheraga guhahira i Burundi bitazaborohera gutegereza ibiva mu bindi bihugu kure yabo, ndetse n’abakenera kujya guhahirayo bakagorwa n’ikiguzi cy’ubwikorezi.

Minisitiri ww'Ubucuruzi n'Inganda, François Kanimba

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved