Airtel yashyizeho ipaki nshya ya internet ku bazitabira Transform Africa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Mu gihe imyiteguro yo kwakira Inama ya Transform Africa isa n’iri kugera ku musozo, Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yazanye ipaki nshya ya internet ihendutse kandi yihuta izafasha abazayitabira.

Inama ya Transform Africa igiye kuba ku nshuro ya 4, iteganyijwe kuva tariki ya 7-10 Gicurasi 2018. Izitabirwa n’abasaga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 22.

Mu ipaki nshya, abakiliya bazajya babasha kugura 30GB zikoreshwa mu gihe cy’ukwezi ku mafaranga 10 000 Frw, ndetse bagatizwa akamashini gakwirakwiza internet itagira umugozi (MiFi) ku giciro kimwe. MiFi ishobora guhuza abantu bagera ku 10 icyarimwe.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Phillip Amoateng, yavuze ko internet ari ikintu gikenewe mu buzima bwa buri munsi, aho abantu baba bifuza ihendutse kandi yihuta kugira ngo bavugane n’inshuti n’imiryango n’akazi kagende neza.

Yagize ati “Iyi paki yashyizweho kugira ngo abazitabira Inama ya Transform Africa bazakomeze kuvugana n’inshuti ndetse n’abo bakorana badafite ubwoba ko internet yabo iri bushire.”

Kugira ngo ubone iyi serivisi ukanda *255*2#, ugahitamo ahari amapaki ya internet, ubundi ukajya ahari ipaki y’ukwezi. Ushobora kandi gusura ahazaba hari gukorera Airtel mu Nama ya Transform Africa.

Transform Africa itegurwa na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa, izahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu bya Afurika, abikorera, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’abandi.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, imaze kugera ku bihugu 22, byiyongeraho imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Airtel Rwanda iherutse kwihuza na Tigo nyuma yo kuyigura, ifite intego yo kurushaho kunoza serivisi zayo zaba izo guhamagara n’iza internet ndetse n’ibiciro bikarushaho kunogera buri wese. Tariki ya 15 Werurwe 2018, nibwo ibi bigo byombi byatangiye gukora nk’ikigo kimwe cya Airtel Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Phillip Amoateng, yavuze ko internet ari ikintu gikenewe mu buzima bwa buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza