Airtel Tunga, gahunda nshya izahesha abanyamahirwe moto 12 n’imodoka

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Airtel Rwanda yatangije gahunda nshya yiswe ’TUNGA’, aho abakiliya bayo 12 bazahatanira moto 12 mu byumweru 12 ndetse hakazaboneka n’umunyamahirwe uzegukana imodoka nshya iri mu bwoko bwa Toyota.

Ibi bihembo biri mu irushanwa rikozwe mu buryo bw’ibibazo byo gusubiza kugira ngo uhatana yegukane moto ndetse n’imodoka nshya.

Icyo umukiliya azajya asabwa ni ukohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara 155 akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo.

Mu gutangiza iri rushanwa rya Tunga, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu, yashimiye abafatabuguzi bose ba Airtel ku bw’ubufatanye bwabo ndetse anashishikariza buri wese kwitabira iri rushanwa kuko "Buri wese ashobora gutsinda".

Yagize ati “Twishimiye kunezeza abafatabuguzi bacu ku bw’icyizere batugaragarije mu myaka yatambutse ndetse bagikomeje kutwereka. Twe nka Airtel, iki ni cyo gihe ngo inzozi z’abakiliya bacu zibe impamo bibera abanyamahirwe bashobora gutunga moto n’imodoka byose bishya.”

Yongeyeho ati "Mu irushanwa nk’iri, abafatabuguzi bacu babasha kunogerwa n’umuyoboro wa Airtel ndetse bunguka n’ubumenyi muri byinshi bitandukanye, ikigeretseho bakanihesha amahirwe yo gutsinda.”

Meddy nk’umuhanzi uzabana n’iyi sosiyete y’itumanaho muri iki gikorwa, yashimiye uburyo Airtel ikunda abakiliya bayo mu gikorwa nk’iki iba yateguye cyo kubateza imbere, avuga ko hari na gahunda y’ibitaramo izatangazwa mu minsi iri imbere azakora mu bice bitandukanye by’u Rwanda amenyekanisha iyi gahunda.

Abazatsinda bose bazajya bahamagarwa n’umurongo wa Airtel Rwanda ufite numero: 0731000000 bamenyeshwa umunsi wo gushyikirizwa ibihembo byabo.

Igihembo kizajya gihabwa uwo Sim Card yakoreshejwe ibaruyeho kandi amazina agahura n’ayanditse ku ndangamuntu.

Buri cyumweru hazajya hatsindirwa moto imwe, igihembo gikuru cy’imodoka nshya kikazatangwa ku isozwa ry’irushanwa.

Muri iri rushanwa, buri mukiliya azajya ahabwa amanota 100 kuri buri gisubizo nyacyo, ku gisubizo gipfuye azajya ahabwa amanota 50 y’igerageza, uwakinnye wese azajya ahabwa inyongera y’amafaranga 11 kuri SMS azajya akoreshwa yohereza ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel.

Guhamagara kuri 155 ni amafaranga 100 kuri buri gisubizo utanze.

Abantu 12 bazegukana moto muri Airtel Tunga n'imodoka
Imodoka ifite agaciro ka miliyoni 8 Frw
Meddy ari kuri imwe muri moto zizatangwa muri Airtel Tunga
Meddy azakora ibitaramo bizamenyekanishirizwamo Airtel Tunga
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda,Moses Abindabizemu
Meddy watangiye imikoranire na Airtel yifashishijwe mu kumurika imodoka izatangwa muri gahunda ya Tunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza