00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yashyizeho inyongera ya 20% ku bagura internet bakoresheje Airtel Money

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Rwanda cyatangije gahunda yo guha inyongera ya 20% abagura ipaki za internet zitandukanye bakoresheje Airtel Money.

Muri iyi gahunda uzajya agura ipaki ya internet akoresheje Airtel Money azajya ahabwa ‘bundles yaguze’ yongerwe izindi zingana na 20% y’izo yishyuriye.

Ubwo hatangizwaga iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko ubu buryo buzaha inyungu abakoresha Airtel Money.

Ati “Uyu munsi, twatumye bishoboka ko abakiliya bacu bose bashobora kubona ibirenzeho igihe bakoresheje Airtel Money by’umwihariko iyo bigeze ku bijyanye na kugura internet. Abakiliya bashobora kugura internet y’icyumweru bakoresheje Airtel Money, ubundi gahunda yatangijwe uyu munsi ikazatuma babona inyongera ya 20% kuri buri paki ya internet baguze.”

Yifashishije ingero, Amit Chawla yavuze ko nk’umukiliya uzajya 30GB kuri 10.000 Frw azajya ahabwa izindi 6GB z’ubuntu. Yasabye ko muri ibi bihe u Rwanda rukomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19 byaba byiza abantu bayobotse ubu buryo bwo kugura ibyo bashaka bakoresheje Airtel Money aho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Abashaka guhabwa iyi nyongera bashobora kugura internet bakoresheje Airtel Money aho bandika *500# ubundi bagakurikiza amabwiriza cyangwa bagakoresha My AirtelApp.

Iyi gahunda ya Airtel Rwanda ije ikurikirana n’indi yari iherutse gutangiza izwi nka ‘Free P2P’ ifasha umuntu kuba yakoherereza mugenzi we ukoresha Airtel Money agera kuri miliyoni 2Frw.

Airtel Rwanda iri gutanga bonus ya 20% ku bagura ifatabuguzi rya internet bakoresheje Airtel Money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .