00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Money yatangiye ubufatanye buzazamura uburyo bwo kwishyurana muri Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Airtel Money yatangaje ko yatangiye ubufatanye n’ikigo Nyafurika gikora ibijyanye no kwishyurana, Flutterwave, aya masezerano akaba agamije kuzamura serivisi za Airtel Money mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Ubu bufatanye buzagera ku bacuruzi bo mu bihugu birimo Uganda, Tanzania, Zambia, Malawi n’u Rwanda aho bazajya babasha kwakira amafaranga yishyuwe n’umukiliya uri muri Airtel Money muri ibi bihugu ndetse babashe kuba babitsa kuri konti zabo aho bari hose, mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Uburyo bwo guhererekanya amafaranga binyuze kuri telefoni ni bumwe mu bufasha guteza imbere ubucuruzi ndetse no kuzamura ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Ubu buryo bwazamutse cyane mu gihe cya Covid-19 kuko guhura byari bigoye ndetse no guhererekanya amafaranga mu ntoki byongera ibyago byo kwandura iki cyorezo.

Izamuka rigaragazwa na raporo ya GSMA ihagarariye inyungu y’amasosiyete atanga serivisi za interineti ku Isi, igaragaza ko abakoresha serivisi ya Mobile money biyongereyeho 12.7% mu 2020.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Vimal Kumar Ambat, yavuze ko Airtel Money ishyize imbaraga mu kwishyurana binyuze mu ikoranabuhanga kandi ko ubufatanye na Flutterwave buzafasha iyi gahunda kugenda neza mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Airtel Money irajwe ishinga no kuba ikiraro cy’ikoranabuhanga mu bucuruzi bwo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”

“Ubufatanye bwacu na Flutterwave buzafasha kuzamura iyi serivisi n’abakiliya babone uburyo bwo kwishyura serivisi bakoresheje ikoranabuhanga ryihuta, rizafasha ubucuruzi kugenda n’udushya no kuzamura ubukungu.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa Flutterwave, Olugbenga GB Agboola, yavuze ko bishimiye kuba bagiranye ubufatanye na Airtel Money ko bizabafasha kugera ku ntego yabo yo gufasha Afurika mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Yagize ati “Turishimye kuri ubu bufatanye twagiranye na Airtel Money, bizafasha kuzamura uburyo bwo kwishyurana mu bucuruzi busanzwe, bizorohereza abakiliya babo ndetse bikabazamura n’imisoro ikiyongera.”

Ubu bufatanye bwitezweho umusaruro kuko buzabasha kugera ku bakiliya ba Airtel Money basaga miliyoni 19, bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Airtel Money ni bumwe mu buryo bukoreshwa cyane mu kwishyurana muri Afurika y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .