Agiye kwiyubakira inzu abikesha asaga miliyoni yatsindiye muri ‘Yora Kashi’ ya Airtel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Iragena Jean ucuruza amata mu Mujyi wa Kigali, aravuga ko agiye gutangira imirimo yo kubaka inzu ye bwite, nyuma y’uko atsindiye miliyoni imwe n’ibihumbi 200 Frw muri poromosiyo yitwa ‘Yora Kashi’ ya Airtel Rwanda.

Iragena ni umwe mu banyamahirwe batangazwa ko batsindiye amafaranga buri Cyumweru, akaba yatunguwe kuko yari amaze gukina inshuro icyenda gusa.

Undi munyamahirwe watsindiye amafaranga ni Mugisha Alexis wegukanye miliyoni 1.266Frw, ibintu avuga ko byamutunguye kuko yari aziko wenda amahirwe asekera abakozi ba Airtel gusa.

Ati “Mbere sinari nziko umuntu ashobora gutsinda muri iyi poromosiyo, numvaga amahirwe menshi ari ay’abakora muri Airtel, ariko si. Imana yamfashije gutsinda, ndashishikariza n’abandi gukina bohereza 1 ku 155.”

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Airtel yatangije iyi poromosiyo iha abakoresha uyu murongo w’itumanaho uherutse kwiyunga na Tigo, amahirwe yo gutsindira miliyoni imwe ku munsi, ebyiri buri cyumweru n’igihembo nyamukuru cya miliyoni 20Fr.

Iyi poromosiyo izasiga abagera kuri 206 bagukanye amafaranga, mu gihe abitabiriye ‘Yora Kashi’ bose bazajya babasha kubona iminota yo guhamagara no kujya kuri Internet ku buntu.

Kwinjira mu bukangurambaga bwa ‘Yora Kashi’, abakiliya ba Airtek Tigo Rwanda bazajya bakanda cyangwa bohereze ubutumwa ku 155, bishyure amafaranga 150Frw gusa.

Guhitamo abatsinze bikorwa imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya z’ijoro. Airtel kandi izazenguruka igihugu cyose imenyekanisha ‘Yora Kashi’.

Iragena Jean ucuruza amata avuga ko aya mafaranga azamufasha kubaka inzu
Mugisha Alexis ngo yari aziko amahirwe menshi aba afitwe n'abakora muri Airtel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza