Agiye kwagura ibikorwa bye abikesha amafaranga yatsindiye muri gahunda yiswe ‘imvura y’amafaranga’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ugirumurera Alivera usanzwe ari umudozi mu Mujyi wa Kigali yatsindiye ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya Tigo yiswe imvura y’amafaranga ihesha abafatabuguzi gutombola amafaranga.

Ugirumurera yavuze ko ubwo yahamagarwaga na Tigo imumenyesha ko yatsinze yabifashe nk’igitangaza, kuko ubusanzwe iyi tombola atajyaga ayiha agaciro.

Yagize ati “Iyi tombola ya Tigo najyaga nyunva ariko sinyihe umwanya, simbishishikarire cyane mbese nkigira nk’aho bitandeba, ariko ubu narayikinnye ndi kugerageza ngo ndebe koko niba bishoboka none nagerageje amahirwe birampira.”

Yakomeje agira ati “Ndi umudozi kandi nkaba nkoresha imashini imwe, aya mafaranga mbonye ndunva nzaguramo imashini kugira ngo nkomeze kwiteza imbere mu kazi kanjye ka buri munsi.”

Uyu mudozi ashishikariza abakiliya ba Tigo bagishidikanya ko ‘nta wuvuma iritararenga’ kuko na we ari ko yari ameze ariko bakimara kumuhamagara yunvise ko bishoboka ko kandi amahirwe ari aya buri wese.

Uko wagira uruhare muri iyi gahunda

Abafatabuguzi b’umurongo wa Tigo Rwanda bazajya binjira muri iyi tombola bohereje ubutumwa bugufi ku 155, cyangwa bagahamagara *155#. Buri nshuro ubikoze hazajya hagenda 100 Frw kandi ushobora kubikora inshuro zose ushaka ku munsi. Abafatabuguzi bazabigerageza buri munsi bazajya bashyirwa muri tombola havemo batatu begukana 100,000 Frw.

Abo batatu bazajya batsinda buri munsi bazajya batumirwa mu kiganiro kuri TV1 batombore hagati yabo binyuze mu gukaraga imashini yabigenewe. Utomboye umubare munini azajya yongera akarage bwa kabiri, afite gutsindira hagati ya 200,000 Frw na miliyoni 8 Frw. Uwatsinze azajya yegukana amafaranga bagezeho bakaraze bwa kabiri.

Uretse amafaranga azajya atsindirwa buri munsi, buri minsi 30 hazaba hari igihembo gikuru cy’ukwezi aho abakiliya ba Tigo bazajya batoranywamo mu buryo bw’amahirwe, abantu batatu mu bakinnye muri iyo minsi yose.

Bazajya bahatana, umwe afite amahirwe yo gutsindira ibihembo biri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku munsi wa nyuma w’iki gikorwa, hazabaho tombola nabwo aho abantu batatu bazaba barakinnye mu minsi 90 izaba irangiye, umwe akazegukana igihembo kiri hagati ya miliyoni 5 Frw kugeza kuri miliyoni 20 Frw bitewe n’amahirwe azamusekera.

Tigo Rwanda imaze kugera ku bafatabuguzi basaga miliyoni eshatu, kuva mu 2009 kugeza uyu munsi ikaba imaze gushora miliyoni $310.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza