Abikorera basabwe kongera imbaraga mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Kamena 2018 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabye abikorera gushyira imbaraga mu kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, nk’imwe mu nzira yo kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu kugabanya ingano y’ibyo gitumiza hanze.

Minisiteri y’Ubucuruzi ifatanyije n’urugaga rw’abikorera, PSF, n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, kuri uyu wa Gatatu bahuriye hamwe bareba uburyo ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze byakwiyongera bikaruta ibyo rukurayo.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko ibyo igihugu cyohereza mu mahanga byagiye byiyongera bitewe n’inganda zigenda zubakwa no kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda, hakiyongeraho guteza imbere ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka, ariko ngo hakenewe ko bikomeza kwiyongera.

Yavuze ko igice kinini cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga cyari gisanzwe gishingiye ku bihingwa nk’icyayi, ikawa ndetse n’amabuye y’agaciro, ubu hakaba hariyongereyeho ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’indabo, imbuto n’inyama.

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza kurwana na kiriya kibazo cyo kureba kiriya cyuho cy’ibyo twohereza hanze n’ibyo dukurayo ko cyagenda kigabanyuka, muzi ko umwaka ushize cyari cyagabanutse ku kigereranyo cya 21% ariko ntibihagije kuko kiracyari kinini kirangana na 4,9% tugereranyije n’umutungo w’igihugu.”

“Ni byiza rero ko twagenda tumanura bigana kuri zeru kugira ngo igihugu kizagere aho cyihaza mu bucuruzi mpuzamahanga.”

Umuyobozi wa PSF, Stephen Ruzibiza, yavuze ko amahirwe yo kohereza ibicuruzwa byo mu Rwanda hanze ahari, asaba abacuruzi kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati “Turashima Leta y’u Rwanda uruhare rukomeye igira mu gushyigikira abohereza ibicuruzwa mu mahanga no mu kubashyigikira ikora ubuvugizi mu miryango mpuzamahanga y’ubukungu no mu gutegura imurikagurisha hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze. Ahakiri imbogamizi naho twizeye ko ku bufatanye bwacu na Leta zizagenda zikurwaho.”

Mu 2017 ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiyongereyeho 32% ibijyanye na serivisi byiharira 15%, ubucuruzi bw’ibintu bwiharira 21%. Ni mu gihe hagati ya 2010/2013, ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 20%. Hagati ya 2013/2016 bwo byaragabanyutse, kubera ibibazo by’umutekano muke mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibi biganiro
Abikorera bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Stephen
Abacuruzi batandukanye bari bitabiriye ibi biganiro

Amafoto: Moise Niyonzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza