Kwamamaza

Abatwara amakamyo mu muhora wo hagati barinubira ibyangombwa bakwa na Tanzania

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 11:29' na Mukaneza M.Ange


Nyuma y’ishyirwaho ry’amabwiriza yo kugabanya inshuro imodoka nini zikoresha inzira zo mu muhora wo hagati zihagarara zipimwa ibiro zitwaye zikava ku munani zikagera kuri eshatu, abashoferi barishimira ko byagabanyije umwanya batakazaga ku kigero cya 78%.

Urwego rushinzwe ubwikorezi mu muhora wo hagati (CCTTFA) rugaragaza ko kuva muri Kamena 2015 kugera muri Mata 2016, abashoferi bamaraga amasaha atatu n’iminota 42 kuva ku cyambu cya Dar es Salaam ugera ku mipaka ihuza Tanzaniya, u Rwanda, u Burundi, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Faraja Mgwabati, ushinzwe itumanaho muri CCTTFA yavuze ko kuva aho Perezida John Pombe Magufuli atangarije ko imodoka zizajya zihagarara Vigwaza, Njuki na Nyakahura, ubu abashoferi basigaye batakaza iminota 48 gusa.

Nubwo intambwe yatewe ishimishije, abashoferi bakoresha umuhora wo hagati baracyahura n’imbogamizi kuko basigaye bakwa icyangombwa cyihariye(sticker) gitangwa na Minisiteri y’ubwikorezi n’itumanaho muri Tanzaniya kigura amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 32 ($40).

CCTTFA ivuga ko kugeza ku itariki ya 28 Nyakanga, amakamyo 254 mu bihumbi 13 akoresha umuhora wo hagati ariyo yonyine yabashije kubona iki cyangombwa cyemerera imodoka gupimwa inshuro eshatu gusa.

Visi Perezida w’ihuriro ry’abatwara amakamyo mu Rwanda, ACPLRWA Issa Mugarura yabwiye The Newtimes ko iminsi mike nyuma y’uruzindiko rwa Magufuli mu Rwanda ibintu byari bimeze neza ariko ko hari umushoferi uvuye Dar-es-Salam wamubwiye ko yahagaze inshuro umunani zose nk’uko byahoze.

Ati “Ubwo mperuka gukoresha iyi nzira mu byumweru bibiri bishize, nahagaze ku minzani itatu gusa ndetse nkoresha iminsi itatu kugera i Kigali. Aya mategeko mashya ntabwo ari meza ku bucuruzi.”

Ishyirahamwe ry’abafite amakamyo muri Tanzaniya (Tanzania Truck Owners Association,TATOA) rivuga ko ari ikibazo gikomeye kuko ikamyo zikoresha umuhanda urenze umwe bitewe n’aho zerekeza zisabwa kugura ibyangombwa birenze kimwe.

Ubuyobozi bwa CCTTFA buvuga ko inama y’ubutegetsi yatangiye kuganira na Leta ya Tanzaniya kandi ko yemeye gusuzuma niba iki cyangombwa cyakurwaho burundu.

Ikibazo cy’abashoferi bakoresha umuhora wo hagati kije gisanga ibindi bibazo byagaragajwe n’Abagize ihuriro ry’abacuruzi muri Afurika y’Iburazirazuba(EABC) birimo gutinda mu nzira ku bicuruzwa, ruswa n’ubujura ku cyambu cya Dar es Salaam.

Umuhora wo hagati uhuriza hamwe ibihugu birimo u Rwanda, Uganda,Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikoresha umuhanda umwe ubihuza n’icyambu cya Dar es Salaam.

Abashoferi batwara amakamyo avana ibicuruzwa muri Tanzania ngo bahangayikishijwe n'amafaranga bakwa

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved