Abanyarwanda bavana ibicuruzwa muri Kenya bagiriye amakenga ibikurikira amatora

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Kanama 2017 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi b’Abanyarwanda bakorera ibikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva muri Kenya, bamwe bahagaritse ibikorwa byabo mu gihe bagifite impungenge ko ibintu bishobora kugenda nabi muri icyo gihugu, nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora bitishimiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kuwa Gatanu nibwo byemejwe ko Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu yindi myaka itanu atsinze Raila Odinga, havuka imyigaragambyo ku buryo Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu bagera kuri 24bayiguyemo.

Impungenge ku matora barazihuza n’izabaye ubwo kuwa 27 Ukuboza 2007 Raila Odinga yatsindwaga na Mwai Kibaki ariko ntanyurwe akavuga ko amatora yabayemo uburiganya ndetse bigashimangirwa n’indorerezi mpuzamahanga. Icyo gihe hadutse ubugizi bwa nabi abantu basaga 1200 baricwa, imitungo irangizwa n’ibikorwaremezo birasenywa, Kenya nk’igicumbi cy’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba kubera icyambu cya Mombasa, amakamyo n’ibicuruzwa by’abikorera bo mu karere nabyo birahatikirira.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ubucuruzi butangiritse kuko umutekano ukimeze neza ariko harimo abacuruzi bbifashe gato.

Yagize ati “Nta mpungenge turabona usibye abantu bamwe baba bifashe, ariko nta kibazo kiragaragara cyane. Ni nk’abantu bari kuvuga ngo reka turebe aho bigana kuko amatora niho akirangira ariko ugereranyije n’umwuka uhari, ntabwo ibintu biraba bibi.”

Mu kirego cyari cyatanzwe n’abacuruzi benshi mu 2009, abacuruzi basabaga kwishyurwa miliyari 20 z’amashilingi ya Kenya, maze abanya-Uganda 13 n’Umunyarwanda umwe berekana imitungo yangijwe ingana na miliyari 4.75 z’amashilingi ariko Kenya ivuga ko miliyoni 538 z’amashilingi arizo zifite ibisobanuro.

Ni igihombo gikomeye cyabaye ku bacuruzi bifashisha Umuhora wa Ruguru (Nairobi-Eldoret-Kampala), Ruzibiza akavuga ko n’ubu batarishyurwa, ati “Biracyari mu manza”.

Ubuyobozi bushinzwe za gasutamo muri Uganda bwo bwatangaje ko amagana y’amakamyo arimo ubusa yagombaga kujya muri Kenya yaheze ku mupaka wa Malaba na Busia, kubera gutinya umwuka uri muri Kenya.

Urujya n’uruza rw’amakamyo ngo rwahagaze kuwa Gatanu mu gitondo ubwo byavugwaga ko hari ikamyo yari itwitswe ituruka Kisumu muri Kenya igana muri Uganda, Polisi ya Kenya ikahagoboka.

Kugeza ubu ngo imodoka zirambuka nubwo umubare wagabanutse cyane, bitewe n’ubwoba abacuruzi batandukanye bafite bw’ibishobora kuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza