Kwamamaza

Abanyarwanda bacururiza muri Amerika batuye Ambasaderi Ruggles ibibazo bya Visa

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 12:17' na IGIHE


Abacuruzi b’Abanyarwanda bari muri gahunda y’ubucuruzi ihuza bimwe mu bihugu bya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) “African Growth and Opportunity Act (AGOA), barataka ko bagorwa no kubonaVisa bigatuma batibona neza ku isoko.

Aba bacuruzi babitangaje ubwo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, batangizaga gahunda nshya y’ibikorwa bya AGOA, bigendanye n’icyemezo cya Guverinoma ya Amerika cyo kuvugurura ibijyanye no koroshya ubucuruzi ikorana n’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu myaka 10 uhereye 2015.

Mu mwaka wa 2000 nibwo amasezerano ya AGOA yagiyeho, ahuza ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akorohereza ibihugu byahawe uburenganzira kugeza ibicuruzwa byabyo ku isoko rya Amerika.

Kugeza ubu abacuruzi bo mu Rwanda bajyana ibicuruzwa muri Amerika ni bake ugereranyije n’abo mu bindi bihugu nka Nigeria, Angola, Kenya na Afurika y’Epfo, ahanini ngo bitewe n’imbogamizi ziri mu kubona Visa y’icyo gihugu.

Umucuruzi witwa Bazubagira Joselyne ukora ibijyanye no gukora imideli y’imyenda, avuga ko imbogamizi ikomeye bahura nayo ari ukubona Visa kuko bibasaba igihe kirekire nubwo bari muri AGOA.

Yagize “Igihe cyo guhabwa Visa ni kirekire cyane nubwo turi muri aya masezerano [AGOA], ibi ntabwo ari byiza ku kigo gishaka gukorera ubucuruzi kuri ririya soko.”

Kubwimana Gilbert, Umuyobozi wa Songa Designs icururuza muri Amerika imideli yakorewe mu Rwanda, avuga ko ibiciro byo kugera ku masoko n’ubwikorezi nabyo ari inzitizi bahura nazo.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Barks-Ruggles, avuga ko hakwiye guhuzwa byinshi byoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ibishingiye mu bwikorezi kuko ariho hari ikibazo cy’ingutu gikeneye gukemurwa.

Yagize ati “Ubwikorezi ni ikintu rusange, ntabwo ari ibya Afurika, Amerika cyangwa ibindi bihugu. Biragoye kuba ubwikorezi bwahenduka mu gihe uba mu gihugu kidakora ku Nyanja. Uburyo buhendutse ni ugukoresha ubwato, iyo udafite inyanja ku mupaka wawe, nabyo birahenda. Gusa gutekereza uko twagabanya ibiciro by’ubwikorezi ni ingenzi.”

Akomeza avuga ko Amerika yagerageje koroshya kubona Visa ku bacuruzi bari muri AGOA mu buryo bwose bushoboka nkuko The New Times yabyanditse.

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, François Kanimba, avuga ko kuvugurura aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda bizafasha abacuruzi kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko rya Amerika, akabashishikariza gukora ibikenewe n’abaguzi kandi byujuje ubuziranenge bifuza.

Yagize ati “Dufite gahunda itanga umurongo ngenderwaho mu mikorere n’ubufasha bwo gukora ibikenewe ku isoko rya Amerika. Vuba aha hari abaguzi b’Abanyamerika baje mu Rwanda tuganira ku bijyanye n’inganda zikora imyenda hano n’uko bashobora kuyigurisha muri Amerika, nkuko ndimo kubivuga, umwe muri bo twamaze kubyumvikana. Ubu abakora iyo myenda barimo kureba uko bayigeza kuri iryo soko.”

Mu 2013, ibicuruzwa byoherejwe hanze binyuze muri AGOA byabarirwaga kuri 5.8%, by’ibicuruzwa byose byoherejwe hanze. Byari bifite agaciro ka miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved