Abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho uburinganya ku nyemezabwishyu

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho guhimba inyemezabwishyuza EBM kugira ngo bazabone uko basaba gusubizwa amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).

Polisi yatangaje ko abo yabafashe nyuma y’amakuru yahawe n’umwe mu bashinzwe gusoresha, iperereza ry’ibanze ryerekana ko ari abayobozi b’ibigo bine.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko bitatu muri byo byakiriye inyemezabwishyu zaturutse ku kindi kimwe, zifite ibicuruzwa bimwe, ibiciro bimwe ndetse zanatanzwe mu gihe kimwe.

Ibyo byakoreshaga izo nyemezabwishyu bisaba RRA kubisubiza amafaranga ya TVA.

Izo nyemezabwishyu zari zifite umubare uziranga umwe. Buri kigo cyagerageje kwishyuza ayo mafaranga gikoresheje umubare 2031 kandi zifite ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 3.3 Frw na TVA ingana na 500,000 Frw.

Ibyo ni nabyo byakorewe ku nyemezabuguzi ya 2000 n’iya 2027 zari zifite ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw, indi ifite miliyoni 6.6 Frw, zombi zigasaba TVA ya 228,000 Frw na miliyoni 1.1 Frw.

SP Hitayezu yasabye ko abantu baca ukubiri no gushaka amafaranga mu buryo butanoze ndetse bakanafasha mu guta muri yombi abagerageza kwishora muri ibyo bikorwa.

Yagize ati “ Ibi bikwiye kubera urugero abashaka gukora ubucuruzi bunyuze mu nzira zitemewe n’amategeko. Bitinde bitebuke, tuzabafata tubageze imbere y’ubutabera.”

Yongeye ko ibyo bibangamira iterambere ry’igihugu asaba abacuruzi kutajya muri ibyo bikorwa bigusha ubukungu bw’igihugu.

Ubwo yavugaga kuri icyo gikorwa cyo kubata muri yombi, Komiseri wungirije mu ishami rishinzwe abasoreshwa muri RRA, Mukashyaka Drocella, yasabye abantu kujya babanza kureba ko bahawe inyemezabwishyu ziriho ibihuye n’ibyo baguze.

Yongeyeho ati“ Igihe cyose uguze igicuruzwa, genzura niba ibyo waguze byuzuye ndetse ko byanditse mu izina ry’umucuruzi.”

Yavuze ko hari n’abahabwa inyemezabwishyu nyamara nta n’ikintu na kimwe baguze.

Ati “Ubusanzwe, icyo baba bashaka ni ugusaba gusubizwa TVA bakirengangiza ko imikorere ya EBM yubatse ku buryo ikintu cyose gikozwe kibikwa akaba ariyo mpamvu dusaba abantu kwirinda iyo mikorere mibi.”

Abatawe muri yombi uko ari batanu bacumbikwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Itegeko rigena umusoro ku nyongeragaciro riteganya ko iyo mu gihe cy’isoreshwa cyihariye cyagenwe, umusoro ku kiranguzo wemewe urenze umusoro wakiriwe, Komiseri Mukuru asubiza umuntu wagemuye umubare yamusigayemo nk’umwenda kubera icyo kirenga, amaze kubona inyandiko igaragaza imenyesha yakoze mu minsi mirongo itatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza