Abakwirakwiza serivisi za MTN Rwanda bahawe impano y’amagare 100

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda iri kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera mu gihugu, yishimanye n’abafatanyabikorwa bayifasha kugeza serivisi hirya no hino mu gihugu, ibaha impano y’amagare 100.

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2018, nibwo MTN yashyikirije aba bafatanyabikorwa bazwi nka TDRs (Trade Development Representatives) amagare bagenewe.

Iki igikorwa cyabereye ku ishami MTN Remera, amagare yose yatanzwe afite agaciro k’agera kuri miliyoni umunani z’Amanyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN mu gihugu hose, Munyampundu Norman yavuze ko aya magare bayabahaye mu rwego rwo kubashimira, no kuborohereza mu kazi kabo.

Ati “ Ubu twazanye amagare 100 twatanze hano mu mujyi wa Kigali. Icyiciro turi kureba n’ikigenda gishakisha abakiliya, bakababwira ibyiza bya MTN, bamara kubimenya bakamwegereza ufite ibicuruzwa byacu byose.”

Munyampundu yakomeje avuga ko bazazenguruka mu gihugu hose batanga amagare, aho bateganya kuyageza kuri bose uko ari 200, kandi uretse kuborohereza mu ngendo hari na gahunda yo kongera umubare wabo bakagera kuri 416.

Niyigena Richard ufite ubumuga bw’amaguru yatewe n’impanuka ni umwe mu bahawe igare rizamworohereza, akaba avuga ko rizatuma arushaho kwagura ibikorwa bye.

Ati “ Icyo rizamfasha gikomeye ni uko nzajya mbasha kujya kwizanira ibicuruzwa, ubusanzwe byasabaga ko ntegereza ababinzanira ariko ubu nzajya nigirayo.”

Bizirema Efuroni wari uhagarariye abahawe amagare yavuze ko bashimira MTN kuba muri iki gihe yizihiza imyaka 20 yarabatekerejeho, ahamya ko bizatuma barushaho kugera no mu duce twa kure.

Yanakomeje asaba bagenzi be kuzakoresha neza aya magare bahawe, bakarushaho kongera umusaruro bari basanzwe batanga.

MTN Rwanda ifite na gahunda yo kugira impano igenera abacuruza serivisi zayo bazwi nk’aba “agents”, ibashimira uburyo badahwema guteza imbere serivisi zayo.

Muri uku kwezi nibwo MTN yatangije poromosiyo yise ‘Izihirwe’, mu rwego rwo kwifatanya n’abakiliya bayo kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda.

Kwinjira muri iyi poromosiyo nta kiguzi na kimwe bisaba uretse kwandika 20 ahagenewe ubutumwa bugufi ukabwohereza kuri 2018 cyangwa ugakanda *140*6#.

Abafatanyabikorwa bahamije ko bazakomeza guharanira ko MTN ihora iyoboye mu itumanaho mu Rwanda
Abayobozi muri MTN Rwanda bashyikiriza abafatanyabikorwa amagare bagenewe
Alain Numa ushinzwe itumanaho muri MTN Rwanda aganira na Niyigena Richard wari umaze guhabwa igare
Byari ibyishimo ku bahawe amagare bahamya ko azaborohereza mu kazi
Ku ikubitiro hatanzwe amagare 100 arimo n'agenewe abafite ubumuga
MTN Rwanda yahaye abafatanyabikorwa bayo impano y'amagare
Niyigena Richard avuga ko atazongera gutegereza abamuzanira ibicuruzwa ahubwo azajya ajya kwirangurira
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN mu gihugu hose, Munyampundu Norman yavuze ko bazagera mu gihugu hose
Umwe mu bahawe igare asobanurira Munyampundu byinshi mu byo rizamufasha

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza