Abakuru b’ibihugu barenga 26 bategerejwe mu Rwanda mu nama idasanzwe ya AU (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 11:40
Yasuwe :
3 3

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 26 bamaze kwemeza ko bazitabira Inama Idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 21 Werurwe igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano yemeza isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.

Iyi nama izabanzirizwa n’indi yo ku wa 20 Werurwe izahuza abacuruzi bakomeye n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika.

Iyi gahunda ya AU ikuriwe na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou ndetse icyo gihugu nicyo cyagombaga kwakira iyi nama ariko muri Mutarama 2018 abakuru b’ibihugu bya Afurika basabye Perezida Kagame uyoboye AU ko iyi nama yabera i Kigali.

Mushikiwabo yagize ati “Iyo nama rero irateguye, mu cyumweru kimwe nibwo izatangira. Tukaba twitegura abakuru bibihugu, abamaze kwemeza ko bazaza barenze 26, ba Visi Perezida, ba Minisitiri b’Intebe n’abandi batandukanye.”

Yakomeje agira ati “Abatuye Kigali turabasaba kwihangana kuko inama zirimo abakuru b’ibihugu bangana gutyo bisaba umutekano no kwita ku bashyitsi rimwe na rimwe bitoroheye abatuye Kigali.”

Yavuze ko kuva ku wa 14 Werurwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Guverinoma izatangira gutanga amakuru ajyanye no gufunga imihanda, ku buryo abatuye uyu mujyi n’abawugenda bazabasha gupanga gahunda zabo neza.

U Rwanda ruheruka kwakira abakuru b’ibihugu benshi mu 2016, ubwo abarenga 30, ba Visi perezida, ba Minisitiri w’Intebe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 27 ya AU yabaye kuwa 17 na 18 Nyakanga 2016.

AU isobanura ko amasezerano ya CFTA ari imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye ku kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika, buri hasi cyane ugereranyije n’ubwo bikorana n’u Burayi na Aziya.

Aya masezerano amaze imyaka 40 akorwaho ategerejweho impinduka zikomeye kuri uyu mugabane.

Ibihugu bya Afurika bicuruzanya gake cyane hagati yabyo ugereranyije n’uko ibindi bihugu bibikora, kuko muri Afurika buri ku gipimo cya 16%, ugereranyije na 19% muri Amerika y’Epfo; 51% muri Aziya; 54% muri Amerika ya Ruguru na 70% mu Burayi.

Biteganyijwe ko CFTA izazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku gipimo cya 53% hakavanwaho imisoro itari ngombwa ku buryo byarema isoko rusange rigizwe n’abaturage miliyari 1.2, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 $.

Inama ya AU yo ku wa 21 Werurwe izateranira muri Kigali Convention Centre
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko abakuru b'ibihugu barenga 26 bamaze kwemeza kuzitabira inama ya AU

Amafoto: Niyonzima Moses

Camera & Editing: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza