Abakozi ba Kigali Marriott Hotel bahuriye mu birori by’ubusabane

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 Kamena 2018 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kubashimira umuhate n’umurava badahwema kugaragaza mu kazi kabo ka buri munsi, Kigali Marriott Hotel yateguye ubusabane bwahurije hamwe abakozi bayo ndetse n’imiryango n’inshuti zabo.

Ubu busabane bwabaye ku mugoroba wo ku wa 8 Kamena 2018, bwaranzwe no gusangira ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo indirimbo n’imbyino.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi muri Kigali Marriott, Yulia Bogdanova, yatangarije IGIHE ko muri hoteli zabo aho ziherereye hirya no hino ku Isi bagira umuco wo gutegura ibirori nk’ibi bigamije kubashimira no kubagaragariza ko ibyo bakora bihabwa agaciro.

Ati “Ni ikintu cy’ingenzi cyane, ni uburyo ba nyiri hoteli ndetse n’ubuyobozi bukoresha mu kubashimira. Ntabwo dukora cyane gusa ahubwo tugomba no kugira umwanya wo kwishima. Tumaze kuba umuryango mugari kandi ugomba kujya hamwe ukishimana.”

Umwe mu bakozi ba Marriott, Simon Nsengiyumva, yavuze ko bishimye cyane kuko hoteli yabagaragarije ko ibaha agaciro ndetse by’umwihariko kuba babemereye kuzana imiryango yabo n’inshuti bakamenya aho bakorera bigaragaza uburyo babazirikana.

Dusabimana Eugenie ufite umugabo ukora muri iyi hoteli yavuze ko byamushimishije kuba yabashije kugera aho akorera ndetse byamubereye umwanya mwiza wo kumenyana n’izindi nshuti n’abantu babana n’uwo bashakanye mu kazi ke ka buri munsi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakozi ba Kigali Marriott, Robert Gituma, yatangaje ko iki ari igikorwa ngarukamwaka, bakaba baha amahirwe yo kuba aribo ubwabo bategura gahunda zose zikorerwamo.

Ati “ Murabizi iyi ni hoteli, rimwe na rimwe bijya biba ngombwa ko umuntu akora amasaha y’ikirenga. Ntabwo tujya tubasha kubona umwanya uhagije wo kwishimana nk’abakozi, ibirori nk’ibi rero ni uburyo bwo kuvuga ngo ‘turabashimiye kubera akazi katoroshye mukora’.”

Ibirori by’ubusabane hagati y’abakozi ba Marriott ndetse n’inshuti n’imiryango yabo, byabaye nyuma y’umunsi umwe gusa iyi hoteli isangiye ifunguro rya nimugoroba rizwi nka “iftar” n’Abayisilamu basengera mu musigiti witwa Mar’wa Rah’Man uherereye mu gace ka Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge.

Bacinye akadiho biratinda
Ibikorwa by'imyidagaduro byaranze ibi birori byateguwe n'abakozi ubwabo ba Marriott
Ibikorwa by'imyidagaduro byaranze ibi birori byateguwe n'abakozi ubwabo ba Marriott
Basangiye amafunguro bari bateguriwe na hoteli
Abakozi ba Kigali Marriott Hotel barasabanye biratinda
Bakinnye umukino ugaragaza uko ubukwe bwa kera bwakorwaga
Ubusabane bwarimo imbyino zitandukanye zirimo n'iza kinyarwanda
Ubusabane bwaranzwe n'ibyishimo ku bakozi ba Marriott n'imiryango yabo
Baridagaduye biratinda
Abakozi bari bemerewe no gutumira bamwe mu bo mu miryango n'inshuti zabo
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye ibirori by'abakozi ba Marriott

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza