Abakorera mu yahoze ari UTC bakekaga ko izasenywa bamaze gusubiza umutima mu gitereko

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Kuwa 25 Nzeri 2017, nibwo inyubako ya Union Trade Center, UTC’ yahoze ari iy’umuherwe Tribert Ayabatwa Rujugiro, yaguzwe muri cyamunara n’Ikigo Kigali Investment Company(KIC) kubera ko nyirayo yari afite ibirarane by’imisoro atari yarishyuye Ikigo IKigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Nyuma yo kumenya ko iyi nyubako igiye gutezwa cyamunara benshi mu bayikoreragamo bahise batangira kwimuka, kubera amakuru bagendaga bumva hirya no hino ko ikizakurikiraho ari ukuyisenya. Siko byagenze kuko ikimara kugurwa yahinduriwe izina yitwa Kigali City Mall(KCM), imaze kuvugururwa , abahakoreraga babyifuza bahabwa amahirwe yo kuyigarukamo.

Bamwe mu bagarutse baganiriye na IGIHE, bavuze ko ubu imitima yabo imaze gusubira mu gitekereko, kuko ibintu byongeye kujya mu buryo ndetse nta mpungenge zo kuba izasenywa bagifite.

Gasana Nkusi ufite ibiro by’ivunjisha bya ‘La Vita’ yagize ati” Mbere y’uko bayigura twabanje guhungabana ho gato, babanje kuzamura ibiciro tunanirwa no kubyishyura, biba ngombwa ko tujya gukodesha ahandi. Aka kazi kacu rero iyo umuntu yimutse abakiliya barahungabana, baradushakaga tukababwira aho twimukiye, rimwe na rimwe bakahabura.”

Gasana wari umaze imyaka icyenda akorera muri iyi nyubako avuga ko yari yimutse muri Nyakanga 2017, akagaruka mu Ukwakira, kuri ubu akaba abona ibintu bimaze kujya ku murongo nubwo hari bamwe mu bakiliya be bataramenya ko yagarutse.

Ati” Nta muntu n’umwe wari uzi iherezo ry’iyi nzu, bamwe bavugaga ko bazayisenya, abandi ngo izagurishwa. Nyuma abayiguze baraje baratubwira bati ‘twaguze kandi umuntu ushaka kugaruka wese agaruke’. Muri aya mezi abiri mbona ibintu nta kibazo n’uburyo bwo kwishyura na bwo buratunyuze.”

Uwase Aboubacar ufite iduka ryitwa Shoes Plazza ricuruza imyenda n’inkweto, yavuze ko basabwa kwimuka bagowe no kubona ahandi hantu hazwi ho gukorera ndetse n’igihe basubiye muri iyi nyubako yahoze yitwa UTC bamwe mu bacuruzi biba ngombwa ko bahomba amafaranga bari barishyuye ahaho bari barimukiye.

Yakomeje avuga ko ku giti cye abona ubucuruzi bukomeje kugenda neza ndetse benshi mu bakiliya be bamaze kumenya ko yagarutse, kubera ko yagiye abibamenyesha yifashishije uburyo butandukanye burimo telefoni n’imbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bwa Kigali Investment Company, butangaza ko kuri ubu ibyumba byose bya Kigali City Mall bifite ababikoreramo, 90% muri bo akaba ari abari basanzwemo mbere y’uko igurwa ikanahindurirwa izina.

Iyi nyubako ikoreramo ibigo bikomeye by’ubucuruzi birimo amabanki n’ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’itumanaho, amaduka atandukanye, yaguzwe miliyari 6.8 z’Amanyarwanda, amafaranga ubuyobozi bwa Kigali Investment Company buvuga ko buzaba bwagaruje mu myaka iri hagati ya 10 na 15 iri imbere.

Inyubako yahoze yitwa UTC, kuri ubu yahawe izina rya Kigali City Mall

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza