00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiliya ba Access Bank Rwanda bungukiye byinshi mu mahugurwa ku misoro

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Kamena 2021 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, cyahaye abakiliya ba Access Bank Rwanda (PLC) amahugurwa ku makuru y’ibanze ajyanye n’imisoro buri mucuruzi aba akwiye kumenya mbere yo gutangira ubucuruzi.

Aya mahugurwa yateguwe na Access Bank Rwanda (PLC) asanzwe ari ngarukamwaka. Ubusanzwe yibanda ku cyiciro cy’abagore ariko uyu mwaka hahuguwe ingeri zitandukanye.

Iyi banki yashyizeho gahunda y’amahugurwa nyuma yo kubona ko hari ababa badafite amakuru ahagije ku misoro, bikabaviramo ibibazo bikomeye mu bucuruzi bwabo.

Umuyobozi w’Ishami ry’abari n’abategarugori muri Access Bank Rwanda (PLC); Rutabayiro Nadine, yavuze ko bafatanya na RRA kugira ngo bahugure abakiliya babo hatazagira ugwa mu bihano bitewe no kutagira amakuru ahagije ku misoro.

Ati “Aya mahugurwa ni ngarukamwaka ku bufatanye na RRA dutegura amahugurwa aganerwa abakiliya bacu by’umwihariko abagore kugira ngo tubahe ubumenyi buhagije mu bijyanye n’imisoro.”

“Abantu bafite ibibazo bitandukanye mu bijyanye n’imisoro, ugasanga kenshi bahura n’ibibazo byo guhabwa ibihano kubera ko batasoze neza cyangwa batasoreye igihe atari uko babigamije ahubwo ari ubumenyi buke.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa bagishyiramo imbaraga kugira ngo bafashe abakiliya babo kuba abacuruzi beza bujuje ibisabwa, kandi ko bitanga umusaruro.

Ati “Tubasabira ubumenyi mu bijyanye n’imisoro kugira ngo twubake abakiliya beza n’igihugu cyubake abasoresha beza, nk’iyo tugiye gutanga inguzanyo tugomba kureba niba ari umusoreshwa mwiza niyo mpamvu dushyiraho aya mahugurwa.”

Komiseri wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko batanga aya mahugurwa mu rwego rwo kwirinda abantu bahanwa biturutse ku kuba nta makuru bafite.

Yagize ati “Hari abantu tugenda twakira akakubwira ngo ibi ntabwo nari mbizi nubwo amategeko aba yarasohotse ariko ugasanga ntibayabona. Niyo mpamvu twe dutera intambwe tukabegera ngo tubabwire bya bindi batiboneye kugira ngo atazavaho agera ku ngaruka zo kutubahiriza amategeko azira kutamenya.”

Ku ruhande rw’abahuguwe, bavuze ko bungutse ubumenyi buzatuma batagwa mu bihano bazira kutamenya.

Nizeyemariya Léonie wigeze kugira ibibazo mu bucuruzi kubera kudasobanukirwa, yavuze ko aya mahugurwa atumye amenya agaciro k’imisoro no gusora.

Ati “Aya mahugurwa nayungukiyemo kumenya umusoro no gusora icyo ari cyo, kuko nigeze guhura n’ikibazo mu kazi kanjye aho natangaga inyemezabwishyu isanzwe nza gusabwa iya EBM ariko kuyibona biza kuba birebire kubera kudasobanukirwa.”

“Nyuma y’aya mahugurwa nahawe ntibizongera kumbaho, kandi ndashishikariza n’abacuruzi bose kwiyungura ubumenyi kuko kugwa mu makosa ukayahanirwa kandi utari ubizi ni ikibazo.”

Broupe umaze amezi atatu atangiye gukorera mu Rwanda, yavuze ko ari iby’agaciro kuba yabonye aya mahugurwa kuko bizamufasha gusobanukirwa uko imisoro itangwa.

Ati “ Hashize amezi atatu nje gukorera mu Rwanda, ntabwo nzi byinshi ku buryo imisoro ya hano ikora. Numvise ko Access Bank Rwanda na Rwanda Revenue Authority bazahugura abantu mpitamo kuza kugira ngo mbashe gusobanukirwa byinshi ku misoro hatazagira aho mbangamirwa no kutamenya.”

Aya mahugurwa yatangiye mu 2017, akaba aba buri mwaka . Amaze kunyuramo abarenga ku 300.

Access Bank yafatanyije na RRA kugira ngo bahugure abakiliya babo hatazagira ugwa mu bihano bitewe no kutagira amakuru ahagije ku misoro.
Ku ruhande rw’abahuguwe, bavuze ko bungutse ubumenyi buzatuma batagwa mu bihano bazira kutamenya
Aya mahugurwa yatangiye mu 2017, akaba aba buri mwaka . Amaze kunyuramo abarenga ku 300

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .