Kwamamaza

Abahinzi bo mu Rwanda na RDC bemeranyije ubufatanye mu koroshya ubucuruzi

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 08:34' na Cyprien Niyomwungeri


Abanyarwanda bakora ubuhinzi n’ubworozi bibyara inyungu bemerewe kujyana umusaruro wabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda n’ishyirahamwe ry’abakora ubuhinzi n’ubworozi bubyara inyungu muri RDC.

Aya masezerano agamije kunoza ubucuruzi bwambukiranya hagati y’ibihugu byombi, yasinywe ejo kuwa Kane mu Mujyi wa Goma uherereye mu Burasirazuba bwa RDC.

Nkuko amasezerano abivuga, impande zombi zizafatanya guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu kumenyeshanya no gusangira amasoko y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Christine Murebwayire, uhagarariye ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera, yavuze ko bemeranyije no gusangira ubunararibonye yaba mu miyoborere y’ubucuruzi no gukora ishoramari rihuriweho n’impande zombi hagamijwe guteza imbere ubucuruzi.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye kuri twe nk’abahinzi b’Abanyarwanda. RDC ifite isoko ryagutse ry’umusaruro wacu kandi turizera ko aya masezerano azorohereza abacuruzi bacu gukora.”

Akomeza avuga ko azanafasha kumenya uko imibare y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihagaze ndetse inagaragaze imbogamizi zigoye abacuruzi zishakirwe ibisubizo birambye mu buryo bwihuse.

RDC ni kimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi. Inyigo ya Minisiteri y’ubucuruzi iherutse kugaragaza ko ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya mu Karere mu buryo butemewe n’amategeko bingana na 26% bibiri bya gatatu byabyo bikaba bijyanwa muri RDC.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahinzi muri RDC, Pierre Damien Bivegete, yavuze ko igihugu cye hari byinshi cyakigira ku Rwanda. Yongeyeho ko ariya masezerano ari amahirwe ku bacuruzi bo muri RDC by’umwihariko kunoza umusaruro.

Yagize ati “Dufite byinshi byo kwigira ku Rwanda, dufite umutungo kandi dukeneye kubyaza umusaruro aya masezerano ku nyungu z’abacuruzi bacu. Turimo guhangana n’ubucuruzi butemewe n’amategeko, cyari ikibazo ariko ubu twabishyize ku murongo.”

Akomeza avuga ko bafite amatsiko kandi bashishikajwe no kumenya ibyo u Rwanda rukora, yongeraho ko bazabasha gusura u Rwanda bagasangira ubunararibonye.

Beretswe bimwe mu bikomoka ku buhinzi n'ubworozi mu Rwanda
Murebwayire na Bivegete basinya amasezerano

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved