Abagana Marriott basogongejwe ubwoko 10 bushya bwa divayi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 Kamena 2018 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Abakunzi ba divayi bashyizwe igorora na Kigali Marriot Hotel yabazaniye ubundi bwoko 10 bushya ndetse ikabaha n’umwanya wo kuzisogongera biyumvira uburyohe bwazo.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri, cyabaye ku wa Kane muri Cucina Restaurant ya Marriott. Cyateguwe ku bufatanye na Akagera Business Group isanzwe iranguza divayi mu Rwada.

Abitabiriye iki gikorwa basogongeye ubwoko bugera ku 10 bwa divayi burimo iyitwa Kiwi Cuvee Malbec na Legende Rothschild zikorerwa mu Bufaransa; Kiwi Cuvee Grigio yo mu Butaliyani; Douglas Green Chardonnay Colombard na Franshhoek Cellar Shiraz zengerwa muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ibirirbwa n’ibinyobwa muri Marriott, Simon Hudson, yavuze ko izi divayi nshya zije ziyongera ku bundi bwoko busaga 60 bakiriza ababagana.

Ati “ Twatanze amahirwe yo kwihitiramo divayi muri iri joro kandi zizaba ziri ku rutonde muri resitora zacu. Ni ubwoko buryoshye kandi buri wese yakwishimira, ntabwo bigusaba kuba umenyereye kunywa divayi ngo izi zikuryohere. Ntabwo ari ngombwa ko uzinywa wariye, ushobora kuzinywa igihe icyo ari cyose zaba zonyine cyangwa ziherekejwe n’ikintu cyo kurya. Ntabwo ziri ku giciro cyo hejuru kandi ziraryoshye.”

Hodson yakomeje avuga ko bazakomeza kuzana ibyo kunywa no kurya ndetse na serivisi nshya kugira ngo ababagana bakomeze kunogerwa ndetse yongeraho ko iki gikorwa cyo gusogongera divayi kizajya kiba buri mezi abiri, kigakorwa ku wa Kane wa kabiri w’ukwezi.

Ati “Ntabwo dushobora guhora duha abakiliya bacu ibintu bimwe. Nka hoteli iyoboye izindi mu birebana n’ibiribwa n’ibinyobwa, turifuza guhora tubazanira ibishya. Abitabiriye uyu munsi batubwiye ko bishimye ndetse basaba ko iki gikorwa cyajya gikorwa buri kwezi ako kuba amezi abiri. Nitubona ababyifuza ari benshi, abantu bashaka ko bikorwa buri kwezi koko, tuzashyira mu bikorwa ibyo badusaba.”

Yongeyeho ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari ugusobanurira abantu ko Marriott Hotel itakira abari mu cyiciro runaka, ahubwo buri wese ashobora kuhasohokera kuko icupa rya divayi usanga rigurishwa guhera ku 35,000 Frw mu gihe ikirahure kimwe cyo kigura 5000Frw gusa.

Marriott Hotel yafunguye imiryango mu 2016, ni hoteli y’inyenyeri eshanu ibarizwa muri Marriott International ikorera mu bihugu bisaga 110 ku Isi.

Abakozi ba Marriott Hotel baganiriye n'abashyitsi mu gusogongera ubwoko bushya bwa divayi
Abashyitsi ba Marriott bishimiye igikorwa cyo gusogongera ubwoko bushya bwa divayi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza