Abafana ba Rayon Sports bakoresha Airtel bashyiriweho uburyo bwo kuyitera inkunga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Nzeri 2018 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda, yashyizeho uburyo bworohereza abafana ba Rayon Sports gutera inkunga ikipe yabo, babinyujije mu kugura ipaki ya Internet cyangwa yo guhamagara.

Ubu buryo Airtel Rwanda ibushyizeho nyuma y’amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sports, yashyizweho umukono mu mpera za Kamena 2018.

Binyuze mu ipaki yiswe Rayon Pack, abakoresha umurongo wa Airtel-Tigo bazajya bagura ipaki yo guhamagara cyangwa kwitaba y’umunsi cyangwa ukwezi kandi ku giciro gito.

Iyi paki izatuma abafana ba Rayon Sports, barushaho koroherwa n’itumanaho, kandi n’ikipe ibone inkunga kuko izajya ihabwa 10% by’ayishyuwe.

Umuyobozi w’agateganyo wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko aribwo bwa mbere ikipe y’umupira w’amaguru igiye kubona inkunga y’abafana binyuze muri ubu buryo, kandi biri mu ntego bihaye yo kuzana serivisi zijyanye n’ibyo abaturage bakunda.

Ati “ Binyuze mu gukanda *255# ubundi ugahitamo uburyo bwa gatandatu, twizeye ko abafana ba Rayon Sports bazabasha gutera inkunga ikipe yabo, kandi bakabasha kuryoherwa na serivisi zacu za Internet no guhamagara.”

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yavuze ko bishimiye kuba iyi paki ishyizwe hanze, kandi bayitezeho gutuma ikipe irushaho gutera imbere no gukomera.

Ati “Abafana bacu bamaze igihe banyotewe no kubona amahirwe yo gutera inkunga ikipe kugira ngo ikomeze kugendera ku murongo mwiza, ikintu kitari cyoroshye kubera ko tutari dufite uru rubuga.”

Yakomeje avuga ko bazaharanira ko amafaranga bazabona azakorwshwa mu bikorwa bituma Rayon Sports ikomeza gukura.

Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeye ndetse iza ku mwanya wa mbere mu kugira abafana benshi mu Rwanda. Imibare y’ikigereranyo igaragaza ko nibura muri buri rugo haba harimo umufana wayo.

Iyi paki yayitiriwe itangijwe mu gihe kuri iki Cyumweru Rayon Sports iza gukina na Enyimba FC yo muri Nigeria mu mukino ubanza wa ¼ CAF Confederation Cup.

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Nyamirambo guhera saa saa 15:00 ku itike ya make ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye na 30000 mu cyubahiro.

Abafana ba Rayon Sports bashyiriweho uburyo bwo gutera inkunga ikipe yabo binyuze mu kugura amayinite yo guhamagara na Internet

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza