Leta yifuje ko abanyamigabane basanzwe aribo bagira uruhare mu kongera imari shingiro ya Banki ya Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Leta yanyuzwe n’iterambere rya Banki ya Kigali isaba ko kongera imari shingiro y’iyi banki ya mbere mu Rwanda, bigirwamo uruhare n’abandi banyamigabane bayo.

Inteko rusange y’abanyamigabane ba BK Group PLC muri Gicurasi yemeje ko iki kigo kijya ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi, hagamijwe kongera imari shingiro hagati ya miliyoni 60 na 70 z’amadorali ya Amerika.

Ni amafaranga iki kigo kivuga ko igice kinini kizakoreshwa mu ishoramari mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko mbere yo kugurisha imigabane, basabye abasanzwe bayifitemo kongera amafaranga, ariko leta igaragaza ko abashoramari basanzwe aribo bahabwa ayo mahirwe.

Ati “Iyo bareba ibikorwa byihutirwa nka Guverinoma basanga BK itakiri ikibazo, urwego rw’amabanki ntabwo rukiri ikibazo, bashobora gushyira amafaranga mu bindi. Leta y’u Rwanda yaratubwiye ngo ‘twebwe ntabwo tuzazamo kuko tubona ko mumaze kugera ahantu hashimishije, amafaranga mwayakura ahandi twe tugakora ishoramari mu zindi nzego.”

“Niyo mpamvu iyo migabane tuzayijyana i Nairobi kugira ngo abandi bashoramari bashobore gushyiramo amafaranga.”

Kutitabira iki gikorwa bishobora gutuma imigabane leta yari ifite muri BK igabanyuka.

Mu 2011 nibwo Banki ya Kigali yagiye ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, ishaka kongera imari shingiro kuri miliyoni 60$.

Dr Karusisi yavuze ko ayo mafaranga yakoreshejwe neza banki ikunguka ndetse igatanga inyungu ku banyamigabane, binatuma BK imenyekana mu gihugu hose ndetse igaba amashami hirya no hino.

Ati “Twumva ko ibyo twakoze ari byiza ariko twarenzaho, niyo mpamvu tubwira abashoramari ngo bongere bikore mu mufuka baduhe amafaranga kuko dufite gahunda ndende cyane yo kongera abakiliya dufite tukagera nibura kuri miliyoni imwe, kongera serivisi dutanga, kandi murabizi ko dufigaye dutanga serivisi nyinshi zitari iza banki gusa.”

Iyi banki ifite ibigo biyishamikiyeho nka BK TecHouse itanga serivisi z’ikoranabuhanga, BK General Insurance na BK Capital.

Kugeza ku wa 31 Werurwe 2016, Guverinoma y’u Rwanda niyo yari umunyamigabane munini na 29.5%, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB kikagira 25.1%.

Hari nk’ibigo by’abashoramari b’abanyamahanga bifitemo 14.00%, abakozi n’abayobozi bayo bafitemo 1.00% , ibigo byo mu gihugu bifitemo 8.5%, ibigo byo mu karere bifitemo 7.7%, abantu ku giti cyabo bakagiramo 7.7%.

Izindi nzego zishamikiye kuri leta zifitemo 0.1%.

Mu Ukuboza 2017 imari shingiro ya BK Group yari igeze kuri miliyari 10, miliyoni 504 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Banki ya Kigali ni yo ikomeye ku isoko ry'imari mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi yavuze ko iki kigo cyiteze kubona abashoramari benshi ku isoko ry'imari n'imigabane muri Kenya
Abayobozi bakuru ba BK Group Plc (uhereye iburyo) Regis Rugemanshuro ushinzwe Ihinduramikorere ry'ikoranabuhanga (Chief Digital Officer); Dr Karusisi , Umuyobozi Mukuru; Claude Munyangabo uyobora BK TecHouse; Desire Rumanyika Ushinzwe ibikorwa (Chief of Operations) na Flora Nsinga ushinzwe abakozi
Abakozi ba BK n'abayobozi bakuru bayo mu muhango werekaniwemo abayobozi bashya kuri uyu Gatatu
Claude Munyangabo, Umuyobozi mushya wa BK TecHouse
Umuyobozi Ushinzwe Ihinduramikorere ry'Ikoranabuhanga (Chief Digital Officer) muri BK Group Plc, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri BK Group Plc, Rumanyika Désiré
Umuyobozi Ushinzwe abakozi n'ubutegetsi (Chief Human Resources and Administration Officer) muri BK Group Plc, Flora Nsinga

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza