Kwamamaza

Kigali iragurisha ibibanza biri i Rugenge

Yanditswe kuya 31-05-2012 saa 11:13' na Jotham Ntirenganya
     


Nubwo bamwe babonako bidashoboka, igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kirakomeza kugenda kigaragaza ko kizagera ku iterambere rirambye kandi rishimishije muri uyu Mujyi wa Kigali, ni muri urwo rwego Umujyi wa Kigali ugiye kugurisha ibibanza bigomba kubakwamo amazu ajyanjye n’ishushanyo mbonera.
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali barizerako igishushanyo cy’umujyi kiganisha u Rwanda kuri ejo hazaza heza, kandi ibi bituma abashoramari bishimira gushora imari zabo mu bikorwa byo kubaka muri uyu (...)

Nubwo bamwe babonako bidashoboka, igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kirakomeza kugenda kigaragaza ko kizagera ku iterambere rirambye kandi rishimishije muri uyu Mujyi wa Kigali, ni muri urwo rwego Umujyi wa Kigali ugiye kugurisha ibibanza bigomba kubakwamo amazu ajyanjye n’ishushanyo mbonera.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali barizerako igishushanyo cy’umujyi kiganisha u Rwanda kuri ejo hazaza heza, kandi ibi bituma abashoramari bishimira gushora imari zabo mu bikorwa byo kubaka muri uyu Mujyi biruseho.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ndetse n’inama y’umujyi wa Kigali bazagurisha ibibanza icyenda biri mu Mujyi wa Kigali.

Ibyo bibanza bihereye ahazwi ku izina rya Rugenge, bikaba ari igice kimwe cy’ahantu Akarere ka Kigali gakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ishoramari (CBD1).

Inzu nshya ya CBD ni kimwe mubigaragaza iterambere rimaze kugerwaho vuba aha kandi ni ikizere k’iterambere ry’u Rwanda rw’ejo hazaza, ndetse n’iterambere ry’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange, no mu rwego mpuzamahanga.

Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kilometero kare 730 harimo imisozi, ibibaya, kandi niho hagaragara nk’ahantu nyamukuru umuntu wese ashobora gushora imari ye mu Rwanda.

Muri Rugenge hahoze ibibanza 20, muri byo11 byaragurishijwe kandi 3 muri byo byubatswe mo amazu y’ubucuruzi, n’ibiro bitandukanye.

Bimwe mu bigo byubatse aho twavuga: Ikigo gishinzwe imibereho myiza y’abaturage kihafite umuturirwa w’amazu 14 y’ubucuruzi kandi anakorerwamo imirimo itandukanye. RSSB nayo ihafite inzu ya metero kare 13,000, hamwe n’inyubako ya Habeli y’inzu 7.

Inyubako zizubakwa mu kibanza cya Rugenge zizaba zifite amazi, umuriro w’amashanyarazi, uburyo bwo kumena imyanda, ndetse n’itumanaho hifashishijwe fibre optic. Ubu butaka buzakoreshwa mu buryo bw’ubucuruzi hasi ku nyubako ya mbere no ku ya kabiri bishobotse, hejuru ho hakurikiyeho ni aho guturamo. Ikindi ubu butaka buzakoreshwa ni ukubakamo ibiro byo gukoreramo, amahoteli, amazu akorerwamo imirimo itandukanye, ndetse na za sitasiyo za lisansi.

Umujyi wa Kigali urateganya ko mu mwaka wa 2025 abaturage bawo bazaba biyongereyeho miliyoni 2.9.
Hafi 17% by’ubutaka bw’umujyi wa Kigali ni umujyi, naho 50% ni ahakorerwa ubuhinzi, naho ahandi hasigaye ni ahantu nyaburanga.

Nkuko umuyobozi rusange wa RSSB Angelique Kantengwa abivuga, kugurisha ibibanza byo muri Rugenge bigamije gufasha abatuye ako gace kuba bakwishyira hamwe bakagura ibibanza. Kandi itegeko ryemera ko n’umuntu yatunga igice kimwe mu nyubako ku giti cye.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved