U Rwanda rwizihije icyumweru cyahariwe abashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), cyizihije icyumweru cyahariwe abashoramari b’isoko ry’imari n’imigabane mu rwego rwo kurushaho kwita ku bashomari ku giti cyabo mu kubereka uko imari yabo icunzwe no kubafasha kwifatira icyemezo ku mari n’imigabane bafite.

U Rwanda ni Umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ibigo by’imari n’imigabane ku isi yose (IOSCO) kikaba cyarateguye iki cyumweru ku nshuro ya kabiri cyo kwita ku bashoramari ‘World Investor Week’ kiba kuva kuya 1 kugeza kuya 7 Ukwakira 2018 mu guteza imbere ubumenyi buhabwa abashoramari no kurushaho kubarinda byimbitse.

Gutangiza iki cyumweru mu Rwanda byabereye muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA) kuya 2 Ukwakira 2018, aho abanyeshuri basaga 1,200 bigishijwe uko bakwizigamira kandi bagashora imari binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane, iki gikorwa cyari kigamije kwigisha aba banyeshuri kubigisha ibijyanye n’iri soko kuko ari abashoramari b’ejo hazaza.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo Ikigo gishinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Eric Bundugu aganiriza aba banyeshuri basaga 1,200 yagize ati “Intego nyamukuru y’iki cyumweru cyahariwe kwita ku bashoramari ni ukurushaho gufata umwanya wihariye wo kwita kuri abo bashoramari ku giti cyabo kandi tubereka amategeko abarengera.”

Yagize ati “CMA ifite gahunda zitandukanye zo gukomeza kwigisha abashoramari mu ngeri zitandukanye mu kurushaho kubaha amakuru y’ingenzi y’uko barushaho kwizigamira neza bunyuze mu isoko ry’imari n’imigabane.”

John Uwiduhaye, ni umunyeshuri wiga mu mwaka kane muri Kaminuza ya AUCA yagize ati “Kwigisha abashoramari cyane barimo urubyiruko n’abanyeshuri ni ingenzi kuko bibaha ubumenyi bw’ingenzi nk’abazahanga imirimo mu gihe kiri imbere.”

Muri iki cyumweru cyahariwe abashoramari, CMA ifitemo ibikorwa byinshi birimo kwegera abashoramari b’isoko ry’imari n’imigabane mu ngeri zose bigishwa uko isoko rikora ndetse n’amategeko abarengera byimbitse.

Isoko ry’imari n’imigane ni uburyo bw’ishoramari bwifashishwa mu kuzahura ubukungu bw’igihugu, cyangwa ikigo cy’ubucuruzi, binyuze mu gucuruza imigabane yacyo cyangwa impapuro mvunjwafaranga z’umwenda.

Abanyeshuri ba AUCA bavuga ko kwizigamira bizamura ubukungu bw'igihugu
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y'Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA) bakurikiye ikiganiro ku kwizigamira
Kuzigama biciye mu Isoko ry'Imari n'Imigabane barabyishimiye
Umuyobozi Mukuru w'agateganyo Ikigo gishinzwe kugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (CMA), Eric Bundugu aganiriza aba banyeshuri basaga 1,200

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza