00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 15 Frw yo gusana umuhanda Muhanga- Rubengera

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yahawe inguzanyo ya miliyari 15 Frw n’ikigega cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gitsura amajyambere (Abu Dhabi Fund for Development:ADFD), yo gusana no kwagura umuhanda wa kaburimbo wa Rambura-Nyange ufite kilometero 22.

Uyu muhanda ni igice kimwe cy’umuhanda wa Muhanga- Rubengera uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba ufite kilometero 61.15.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, Emmanuel Hategeka, niwe washyize umukono ku masezerano y’inguzanyo hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigega cya ADFD, Mohammed Saif Al Suwaidi ku wa 12 Nyakanga 2021.

Uyu muhanda wa Rambura-Nyange wari warangiritse cyane ku buryo isanwa ryawo byitezwe ko rizongera ubuhahirane hagati y’intara zombi ndetse ryoroshye itwara ryaba iry’abantu cyangwa iry’ibicuruzwa.

Ambasaderi Hategeka yavuze ko kubaka imihanda ari kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yashyize imbere mu cyerekezo 2050. Aho yavuze ko bizateza imbere ubukungu binyuze mu guhuza uduce tw’imijyi n’utw’icyaro.

Yakomeje agira ati “Aya masezerano y’inguzanyo [hagati y’u Rwanda na UAE] yerekana umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, kandi turishimira ubufasha bwa ADFD mu rugendo rwacu rugana ku iterambere, duteza imbere ibikorwaremezo n’ubukungu bushingiye ku buhinzi, ubukerarugendo ndetse no guha imirimo abaturage.”

Umuyobozi Mukuru wa Abu Dhabi Fund for Development [ADFD], Mohammed Saif Al Suwaidi, yavuze ko guteza imbere ibikorwaremezo by’imihanda ari ingenzi ku iterambere rishingiye ku bukungu na gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uyu muhanda ugiye gusanwa biteganyijwe ko uzoroshya ingendo, uteze imbere ubukerarugendo ndetse n’abahinzi boroherwe no kugeza umusaruro wabo ku masoko y’Uturere twombi Muhanga na Karongi.

Ibi bijyanye na gahunda y’imyaka irindwi u Rwanda rwihaye yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho, (NST1), aho ruteganya ko umwaka wa 2024 uzagera rwubatse ibilometero 800 by’imihanda ya kaburimbo.

Uyu mushinga ni uwa kabiri ikigega ADFD gifashijemo u Rwanda nyuma y’inguzanyo cyahaye u Rwanda ingana na miliyoni 14$ mu 1981 yo kuvugurura Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka niwe wasinye amasezerano y'inguzanyo ya miliyari 15 Frw Ikigega ADFD cyahaye u Rwanda
Iyi nguzanyo yasinywe izifashishwa mu kubaka umuhanda wa Rambura-Nyange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .