U Rwanda rwagurijwe miliyari 46 Frw zo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi i Kigali

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Gashyantare 2018 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Banki y’ishoramari y’u Burayi (EIB) yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 45 z’amayero ni ukuvuga miliyari 46 na miliyoni 845 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu gice cya mbere cy’umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu Mujyi wa Kigali.

Uru ruganda ruzubakwa ku Giticyinyoni mu byiciro bitatu, rutware miliyoni 262 z’amadolari. Igice cya mbere cy’igerageza kizatunganya ku munsi amazi mabi angana na metero kibe 12,000 azaturuka mu bice bya Camp Kigali, Serena Hotel, mu Mujyi rwagati, Muhima na Kiyovu.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Gatete Claver, yatangaje ko iyi nguzanyo izakoreshwa mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizatwara miliyoni 96 z’amadolari ya Amerika, ukaba witezweho gusigasira ubuzima bwiza no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Kigali ni umwe mu mijyi ya Afurika irimo gutera imbere cyane, gushora imari mu mishinga y’amazi n’isukura ni ingenzi mu kongera ubuzima bwiza no kugabanya ibihumanya.”

Yakomeje avuga ko iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 2%. Muri uyu mushinga wose Banki Nyafurika izatanga miliyoni 171 z’amadolari hari OFID itange miliyoni 20 z’amadolari andi atangwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB, muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, Maria Shaw-Barragan, yavuze ko umushinga wo gutunganya amazi mabi muri Kigali uzagirira akamaro benshi cyane, bakagira ubuzima bwiza kandi ukagabanya amazi ahumanye ajya mu migezi akabangamira ibinyabuzima biyibamo.

Yakomeje avuga ko aya masezerano azatanga umusanzu mu ntego z’iterambere rirambye, zirebana n’ubuzima, imibereho myiza, imijyi imeze neza ndetse n’amazi meza n’isukura.

Yagize ati “Uyu mushinga urakora no ku ihindagurika ry’ikirere, uzatuma habaho igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere. Ni ikintu cyiza ku Isi yose kuko dusangiye ikirere, mureke dushyire hamwe kugira ngo ugere ku ntego yawo.”

Umushinga udasanzwe i Kigali

Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko ari ubwa mbere muri Kigali hakorwa umushinga wo kubaka urganda rusange rutunganya amazi mabi yakoreshejwe, ukazatangira uyu mwaka ukarangira mu myaka itatu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayirese Germaine, yavuze ko uyu mushinga uzatangirira ku gice gitoya cy’umujyi ariko hari gahunda y’inyigo yo kugira ngo uzagere mu tundi turere tw’umujyi ndetse n’ahandi kure.

Yagize ati “Muri uyu mushinga tuzakora gusa Nyarugenge na Muhima, igice cya kabiri gikore Gisozi na Kacyiru, ibice bya Kicukiro n’ahandi muri Gasabo bizakorwe mu kindi cyiciro.”

Yakomeje agira ati “Ni ubwa mbere tuzaba dukoze umushinga munini nk’uyu kuko ubusanzwe inganda ziteye gutya zajyaga zikorwa ku nzu z’imidugudu bigakorerwa kuri ako gace gusa ariko ibi bizafata inzu z’abaturage n’inzu nini bihurize hamwe.”

Amazi y’imvura ntabwo ari muri uyu mushinga, azasukurwa ni ayakoreshejwe mu rugo yanduye azaba agiye gusukurwa ngo asubizwe mu rusobe rw’ibinyabuzima ntacyo yangije.

Abaturage bazishyuzwa

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura, Aime Muzola, asobanura ko bitewe n’uko gusukura amazi mabi bisaba ikiguzi, abaturage bazajya basabwa kwishyura kugira ngo batwarirwe amazi mabi bakoresheje.

Yagize ati “Kuyatunganya bisaba ikiguzi ariko uko twakoze inyigo ku mazi meza ni nako no ku mazi mabi izakorwa ku buryo umushinga uzarangira mu myaka itatu twabonye igiciro. Bivuze ko umuturage azajya yishyura amazi meza akishyura n’ikiguzi cyo gutwara ayo yakoresheje mabi.”

Nibura mu mwaka wa mbere w’uyu mushinga ikiguzi cyo gutwara amazi mabi kizaba cyamenyekanye.

Muzola avuga ko mu bihe bisanzwe amazi yatunganyijwe azajya yoherezwa mu mugezi hasuzumwe ibipimo by’uko atakwangiza ibidukikije cyangwa se atatera indwara aho yaba agiye. Yongeraho ko uko ibihe bigenda bihindukan’ayatunganyijwe hari uburyo yagarurwa agakoreshwa mu bikorwa bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza