U Rwanda rugiye gutangira icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa KivuWatt

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Mata 2018 saa 07:20
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Abanyamerika ContourGlobal gikomeje urugendo ruganisha kuri megawatt (MW) 100 zigomba gutangwa n’umushinga wa KivuWatt ubyaza Gaz Methane amashanyarazi, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cyerekanye ko bishoboka.

Umushinga nk’uyu nubwo utanga amashanyarazi, unatanga umutuzo kuko uvanaho impungenge ku binyabuzima bikikije ikiyaga cya Kivu, zishingiye kuri Gaz methane na dioxide de carbone (CO2) biri muri icyo kiyaga ku bwinshi.

Muri Gicurasi nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt, icyo gihe megawtt 26 z’amashanyarazi rutanga zari zaramaze guhuzwa n’umurongo mugari ugaburira igihugu.

Izi ngufu zitangwa hifashishijwe ibyuma bitatuvbigomba kongerwaho ibindi icyenda kugira ngo rutange megawatt 75, bigatanga megawatt 100 zitegerejwe mu mushinga wose. Ubwo icyiciro cya mbere cyatahwaga, byahise bitangazwa ko icyiciro cya kabiri kizatangira hagati ya 2018 na 2019.

Minisiritiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, mu cyumweru gishize yashimangiye ko nyuma y’uko u Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro Gaz Methane, icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga aricyo kigiye gukurikira.

Yagize ati “Uriya mushinga wa ContourGlobal murabizi ko batangiye bagerageza icyiciro cya mbere cya megawatt 26, izo ngizo kandi zakoze neza. Rero iyo ubonye ko zikozwe neza wongeraho ubundi bushobozi, cyane bagombaga kurenza megawatt 100, ariko ibyo ntabwo ari ibintu bikorwa umunsi umwe.”

Yakomeje agira ati “Icyagaragaye ni uko kubona amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane bishoboka, ubu noneho akaba bajya kujya ku cyiciro cya kabiri. Uretse n’icyo kigo hari abandi ba Symbion bagerageza kuba bazana amashanyarazi nabo bayakuye muri Gaz Methane. Kuri ibyo rero ni inkunga yongera ubundi bushobozi twari dusanzwe dufite, bujyanye n’amashanyarazi.”

Icyiciro cya mbere cya KivuWatt cyarangiye gitwaye miliyoni 200$, yaturutse muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Mu Ukuboza 2015 nibwo ikigo Symbion Power Lake Kivu Ltd, gishamikiye ku kigo cy’Abanyamerika Symbion Power LLC, cyasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka 25 yo kubyaza Gaz Metane amashanyarazi angana na Megawatt 50 no kuyacuruza.

Ayo masezerano yahaga Symbion uburenganzira bwo gutangira gukusanya ibikenewe byose bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry`umushinga, ngo haboneke amashanyarazi ahendutse kandi anogeye abaturage, ugakorera mu Karere ka Rubavu.

Ikiyaga cya Kivu bibarwa ko gifite metero kibe miliyari 55 za gaz methane, ndetse gishobora gutanga megawatt 500 mu gihe cy’imyaka 40.

U Rwanda mu bufatanye na RDC

Ubwo yafunguraga KivuWatt, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza ko habaho ubufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ngo hashyirwe ingufu hamwe mu guhaza ibihugu byombi ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati “Twifuje gufatanya na DRC kuri uyu mushinga kandi tuzakomeza kubyifuza […] icyo dushaka ari amashanyarazi. Iyaba umuntu yashoboraga kuyampa ayavanye ahandi byanshimisha, igikomeye si aho yavuye cyangwa uburyo yakozwemo.”

“Icyo mbivugira, iyaba DRC yaratangiye uyu mushinga, icyari kunyorohera kwari ukujya muri RDC nkasaba niba twafatanya, bakampa ku mashanyarazi kuko niyo nkeneye. Icy’ingenzi kuri njye si uru ruganda ahubwo ni icyo rutanga.”

Muri Kamena 2017 u Rwanda na RDC byemeranyijwe ku matsinda y’inzobere azakora inyigo igaragaza ingaruka, ikiguzi n’igihe gikenewe mu mushinga wo kubyaza Gaz yo mu kiyaga cya Kivu amashanyarazi angana na megawatt 200.

Guverinoma iteganya gukomeza kongera amashanyarazi ndetse n’imiyoboro iyakwirakwiza mu gihugu, aho umwihariko uzagenda ushyirwa ku miyoboro igana ahari inganda, amasoko, n’ahandi hari ibikorwaremezo bihurirwaho n’abantu benshi nk’amashuri n’amavuriro.

Biteganywa ko nibura mu 2024 Abanyarwanda 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bavuye kuri 40% uyu munsi. Leta inateganya gufatanya n’abikorera mu kongera ingufu z’amashyanyarazi no kuyakwirakwiza, hakazakoreshwa n’uburyo butandukanye burimo n’imirasire y’izuba.

Uruganda rwa Kivuwatt rubyaza amashanyarazi gaz methane iri mu Kiyaga cya Kivu
Aho amashanyarazi ahurira avuye mu Kivu mbere yo guhuzwa n'umurongo mugari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza