U Bushinwa bwahaye u Rwanda miliyoni $31.5 zo kwagura IPRC Musanze no gutanga amazi Iburasirazuba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Mutarama 2018 saa 11:18
Yasuwe :
1 0

Guverinoma y’u Bushinwa yahaye u Rwanda impano ya miliyoni 200 z’ama-Yuan, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 31.5 z’amadolari ya Amerika azifashishwa mu kwagura IPRC Musanze, gutanga amazi mu bice by’iburasirazuba n’indi mishinga izemezwa na guverinoma zombi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver, yavuze ko u Bushinwa busanzwe butera inkunga u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi, kubaka ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kwagura ibitaro bya Masaka n’ibilometero 54 by’imihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko muri iyo nkunga harimo miliyoni 16 z’amadolari azajya mu kwagura Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, IPRC Musanze ryahoze ari Musanze Polytechnic.

Minisitiri Gatete yagize ati “Nyuma yo kwagura iri shuri tuzabasha gukuba hafi gatatu umubare w’abanyeshuri ryashoboraga kwakira bagere ku 1500 bavuye kuri 560, n’abanyeshuri bazajya bahugurwa by’igihe gito bagera kuri 400 bavuye ku 180.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyi ngiro, Olivier Rwamukwaya, yavuze ko iyi nkunga ari ingenzi cyane, aho yavuze ko “irafasha mu kongera ibyumba by’amashuri bizajya bikorerwamo amasomo ngiro ndetse rizanahabwa n’ibikoresho.”
Harimo igice cyagenewe imishinga y’amazi

Muri iyi mpano harimo miliyoni z’amadolari zizakoreshwa mu gucukura amavomo 200 y’amazi mu turere 11 azwi nka ‘naikondo’, aho nibura buri vomo rizaba rigenewe abaturage bari hagati ya 300 na 1500 mu duce twatoranyijwe.

Zizashyirwa mu turere turimo Bugesera yakunze kugaragaza ikibazo cy’amazi, ahazashyirwa amavomo mu mirenge ya Juru, Mwogo na Rweru.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, Ushinzwe serivisi zigenewe ibyaro, Gisèle Umuhumuza, yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga azifashishwa mu gucukura za ‘naikondo’ ahantu imiyoboro y’amazi ya WASAC itaragera, mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye cyo kuhageza amazi.

Yakomeje agira ati “Hari uburyo twabonye dushobora gushaka amazi, tugacukura mu kuzimu dukoresheje za naikondo ariko noneho tugakoresha n’izitari ziriya za gakondo kuko twabonye ko zigenda zicika, ahubwo tugakoresha imirasire y’izuba n’ubundi buryo buhari.”

Ikindi ni uko bazaha ubumenyi inteko z’abaturage zishinzwe gucunga ayo mavomo ngo irigize ikibazo baryikorere, kuko byagaragaye ko abo butari zagiye zangirika, bikarangira zipfuye burundu.

Naikondo zisanzwe zikoresha imbaraga z’amaboko, zivana amazi mu ntera itarengeje metero 30 z’ubujyakuzimu, gusa umuntu yifashishije imirasire y’izuba cyangwa moteri, ashobora gukurura amazi muri metero 100 z’ubujyakuzimu, akagera hejuru ari menshi kandi ayunguruye.

Yakomeje agira ati “Bizakorwa mu turere 11, ariko hari inyingo zigiye gukorwa kugira ngo tunoze neza, tuzabaha urutonde rw’ibyo bice byiyongera ku gace ka Bugesera.”

Uyu munsi gukwirakwiza amazi meza bigeze kuri 84% mu gihugu, ariko ngo haracyari igice gikeneye gushyirwamo imbaraga kirimo gusana imiyoboro y’amazi itagikora no kongera isanzwe, ku buryo iyi 16% isigaye izaba yabonye amazi mu 2024. Ibyo bijyana no kongera inganda zitanga amazi.

Ikindi gice cy’iyi mpano haracyaganirwa icyo kizakoreshwa, kikazemezwa mu minsi iri imbere.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hoingwei, yavuze ko aya mafaranga ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, cyane ko umwaka ushize Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushinwa, akagirana ibiganiro by’ingirakamaro na mugenzi we, Xi Jinping.

Muri uku kwezi kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yahisemo kugirira mu Rwanda uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga, mu mwaka wa 2018.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver, ashyira umukono ku masezerano y'impano
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, ashyira umukono ku masezerano
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver, bashyira umukono ku masezerano y'impano
Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
U Bushinwa bwahaye u Rwanda miliyoni 31.5 z’amadolari zo kwagura IPRC Musanze no gutanga amazi Iburasirazuba
Umuyobozi Mukuru wa WDA, Jérôme Gasana, yitabiriye umuhango watangiwemo impano izakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi ngiro
Umujyanama mu by'Ubucuruzi muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin
Ambasaderi Rao Hoingwei mu muhango wo gutanga impano y'agera kuri miliyoni 31.5 z’amadolari ya Amerika, igihugu cye cyahaye Leta y'u Rwanda
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko aya mafaranga ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukenewe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Ubumenyi ngiro, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko iyi nkunga ari ingenzi cyane mu kongerera ubushobozi IPRC Musanze

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza