RwandAir izajya ijya i Harare buri munsi, i Mombai ijyeyo kane mu cyumweru

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Gashyantare 2017 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

RwandAir yatangaje ko ingendo zayo zerekeza i Harare muri Zimbabwe na Mombai mu Buhinde zose izazitangira mu ntangiriro za Mata 2017, ikajya ikorayo ingendo nyinshi buri cyumweru.

Nk’uko itangazo rya RwandAir ribigaragaza, urugendo rwerekeza i Harare ruzatangira kuwa 1 Mata 2017, naho i Mombai indege yerekezeyo kuwa 3 Mata 2017.

Ingendo zerekeza i Harare zizaba zigendana n’izisanzwe zikorerwa i Lusaka muri Zambia, zikorwe buri munsi.

Naho indege yerekeza i Mombai izajya igerayo idahagaze inshuro enye mu cyumweru.

Umuyobozi wa RwanAir, John Mirenge, yavuze ko gufungura izo ngendo bizahuza imijyi myinshi y’Afurika, bikagura ubucuruzi, kandi bigateza imbere imibanire n’iterambere by’ibihugu.

Nihamara gufungurwa ingero zerekeza i Harare na Mombai, RwandAir izuzuza ibyerekezo bya 21.

Byongeye kandi, muri uyu mwaka wa 2017, RwandAir yatangaje ko izanafungura ingendo zerekeza London Gatwick mu Bwongereza, n’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde, kuva tariki ya 9 kugeza 11 Mutarama 2017, nibwo hemejwe ko hagiye gufungurwa ingendo z’indege zihuza ibihugu byombi.

RwandAir muri Mata 2017 iragira ibyerekezo birenga 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza