00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Kugeza amashanyarazi mu Mirenge y’ibyaro birimo gushyirwamo imbaraga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kanama 2021 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Gikundamvura na Butare yari Imirenge y’icyaro ndetse nta mashanyarazi yaharangwaga, akaba yaratangiye kuhagezwa muri 2019 ariko mu gihe gito gusa ingo nyinshi zimaze kuyahabwa ndetse n’imishinga yo kuyageza aho ataragera irimo kwihutishwa.

Umuyobozi w’ishami rya REG muri Rusizi, Francis Cyiiza, avuga ko muri rusange bari kwihutisha gutanga amashanyarazi muri Rusizi ariko cyane cyane bibanze ku Mirenge itarayagiraga.

Cyiiza avuga ko kugeza ubu ingo 72% zifite amashanyarazi muri Rusizi harimo 62% zifite afatiye ku muyoboro mugari na 10% zifite akomoka ku mirasire y’izuba.
Cyiiza yongeyeho ko hari imishinga myinshi ihari yo kugeza amashanyarazi mu baturage ndetse 2024 ingo zose zo muri Rusizi zizaba zifite amashanyarazi, kandi ibyo bigakorwa bibangikanywa no gusimbuza imiyoboro ishaje cyangwa yari imeze nabi.

Abaturage bishimiye iterambere bamaze kugezwaho mu gihe gito kubera amashanyarazi

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge ya Bugarama, Gikundamvura na Butare bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare Kamali Kimonyi Innocent; avuga ko mu Murenge ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi ubuzima bw’abatuye muri Butare bwari bushingiye ku buhinzi gusa.

Ati “ Mbere abaturage ba hano i Butare bakoraga ubuhinzi gusa ariko ubu aho amashanyarazi ahagereye abaturage bafite inzu zitunganya imisatsi, abandi ibyuma bisya, “papeterie”, imashini zo gusudira n’ibindi, ubu iterambere muri Butare riri kwihuta cyane.”

Kamali akomeza avuga ko usibye iterambere rigaragarira buri wese mu baturage ryazanywe n’amashanyarazi, na serivisi batangaga ku biro by’Umurenge zahindutse kubera kubona amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura muri Rusizi, Hategekimana Claver na we ashima iterambere uyu murenge umaze kugeraho kubera amashanyarazi mu gihe utaramara imyaka ibiri uyabonye.

Avuga ko muri icyo gihe gito muri uyu Murenge hamaze kugezwa imashini zisya zirenga 10, inzu zitunganya imisatsi zirenga 25, inzu zicuruza ibijyanye n’impapuro “Papeterie”, Ibigo Nderabuzima byinshi ndetse n’amashuri akoresha amashanyarazi.

Nterane Kora Augustin, umusore ukoresha icyuma gisya mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Rwambogo, mu Murenge wa Butare, yavuze ko mbere y’uko bahageza iki cyuma gisya bajyaga gusesha muri Nyakabuye kuko ariho hari hafi hari amashanyarazi kandi bakoreshaga amafaranga y’urugendo arenga 4,000 ariko ubu izo serivisi bazibona hafi ndetse bazishimira.

Augustin akomeza avuga ko hari bamwe bari bafite ibyuma bisya ariko bakoresha mazutu ndetse byabahendaga cyane kwishyura iyo mazutu batarabona umuriro, bamwe bakabihomberamo.

Hagirumukiza Alphonse; umuyobozi w’uruganda rushya rutunganya umuceri muri Bugarama, avuga ko mbere umuyoboro w’amashanyarazi wa Bugarama utaragurwa batajyaga bakora mu masaha yo ku manywa kubera umuriro muke, ariko ubu bakora amasaha yose.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,4% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Udusantere twinshi twagejejwemo amashanyarazi
Amashanyarazi yatumye bihangira imirimo
Francis Cyiiza, Umuyobozi w'Ishami rya REG mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .