Ruhango: Imiryango 400 yabaga mu icuraburindi yahawe amashanyarazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Gashyantare 2018 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu(REG) cyahaye amashanyarazi imiryango 400 ituye mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Ntongwe, Akarere ka Ruhango, bari baraheze ku gucana agatadowa.

Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gahyantare 2018, nibwo REG yashyikirije ku mugaragaro amashanyarazi iyi miryango 400, igaragariza IGIHE ibyishimo bikomeye.

Mukeshabatware Paul yagize ati “Turishimye cyane kuko twiberaga mu icuraburindi rikomeye kubera ko no kugira ngo tubone umuriro dushyira muri telefone byadusabaga gukora urugendo rurerure …Ikindi ni uko tutazongera gucana ibyatsi cyangwa udutadowa nk’igihe turi gushaka ibintu nijoro kuko natwe amashanyarazi yatugezeho.”

Umusore w’imyaka 18 wiga mu mashuri we yagize ati “Byatunejeje cyane kuko tugiye kujya natwe dutsinda cyane kubera ko wasangaga abana bavuka ahantu haba amashanyarazi barakundaga kuturusha amanota kubera ko bitatworoheraga gusubiramo amasomo nijoro."

Uretse abaturage, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyarurama, Hagenimana Israel, yavuze ko kuba babonye amashanyarazi bigiye gutuma bagura ibindi bikorwa by’ubuvuzi kuko amafaranga menshi bayakoreshaga mu kugura lisansi yo muri moteri bakoreshaga.

Yagize ati “Twari tumaze igihe kinini tuyategereje, nk’aha twakoreshaga litiro 20 z’amavuta ya moteri kandi litiro imwe igura arenga amafaranga 1000 ku buryo mu kwezi wasangaga dukoresha ibihumbi 600; rero kuba tubonye umuriro bigiye kudufasha cyane kuko bizatuma tunagura ibikorwa by’ubuvuzi mu mafaranga twahoraga tuguramo lisansi ya moteri yaducaniraga.”

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ruhango, yavuze avuga ko bafite gahunda ko mu mpera za Werurwe 2018 bazaba bamaze kugeza amashanyarazi ku miryango 4200.

Yagize ati “Ubundi umushinga wose uzarangira muri Werurwe tumaze guha amashanyarazi ingo ibihumbi 4200 mu mirenge itatu arimo uyu wa Ntongwe, uwa Kinazi n’uwa Bweramana kuko turifuza kubagezaho amashanyarazi 100% ariko ubu twatangiranye n’abantu 400.”

Yasabye abaturage bo muri aka gace kujya bacunga neza ibi bikorwaremezo bagejejweho.

Agace kagejejwemo amashanyarazi
Ikigo nderabuzima kitagiraga amashanyarazi
Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ruhango
Uwizeyimana Aimable wiga mu mashuri yisumbuye yishimiye ko bagejejweho amashanyarazi azamufasha kujya asubiramo amasomo nijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza