Kwamamaza

RRA yinjije miliyari 1001.3 z’imisoro mu 2015/2016

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 13:50' na Mukaneza M.Ange


Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, cyatangaje ko mu mwaka wa 2015/2016 cyinjije imisoro ingana na miliyari 1001.3 mu gihe cyari cyarihaye intego yo gukusanya miliyari 960.1.

Ibi byatangajwe mu gihe hizihizwaga ku nshuro ya 14 Umunsi w’abasora mu Rwanda, RRA ikaba yahembye abasoreshwa babaye indashyikirwa mu gusora neza kandi ku gihe kurusha abandi.

Umunsi mukuru w’abasora wizihirijwe mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kuri uyu wa 22 Kanama 2016, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “kwibwiriza gusora, inkingi yo kwigira”.

Muri ibi birori, Umuyobozi mukuru wa RRA, Richard Tusabe yagaragaje ko kwinjiza imisoro irenze iyari iteganyijwe byagenzweho kubera ubufatanye n’abasora n’inzego zitandukanye kandi bakwiye kubishimirwa.

Ibyiciro bitandukanye birimo abasora abato, abaciriritse n’abanini, gutanga inyemezabwishyu hakoreshejwe imashini za EBM, ndetse n’abafatanyabikorwa b’intangarugero nibo bahawe ibihembo.

Icyiciro cy’abahizi kigizwe n’abasora bagize akarusho kuri bagenzi babo mu byiciro bitandukanye harimo Alimentation la Gardienne yabaye intangarugero mu gutanga inyemezabuguzi aho n’uwayibagirwaga bamukurikiraga bakayimuha, Nyabihu tea Company ibarizwa mu basora baciriritse ndetse na Bralirwa yahize abasora banini basoze amafaranga menshi neza kandi ku gihe.

RRA kandi yanagaragaje abasoreshwa bahize abandi mu gusora neza kandi ku gihe mu gihe cy’imyaka 10 yikurikiranyije (Honorary taxpayers) aribo Ameki Color na Banki ya Kigali.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yashimiye abahawe ibihembo mu byiciro bitandukanye abasaba ko byabongerera imbaraga mu kurushaho gusora neza kandi ko abatabihawe bikwiye kubatera ishyari ryiza.

Ati”Abasora bakwiye kumva ko gutanga umusoro ari inshingano yabo. Nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere kitifashishije imisoro. Ibihugu byose bivugwa byakungahaye cyane byo mu burengerezuba bw’isi ndetse n’ibihugu bimaze kugera ku bukungu byo muri Aziya, byose bibikesha imisoro. Nta rindi banga.”

Yakomeje avuga ko bishimira kuba abanyarwanda bamaze kumva neza ihame ryo kwigira bakesha imisoro n’amahoro, urugero rwiza akaba ari uruhare isigaye igira mu ngengo y’imari igihugu gikoresha.

Ati” Ibi nibyo byitwa nyakuri kwishakamo ibisubizo ku bibazo ibyo aribyo byose.

Ibikorwaremezo byinshi abanyarwanda twishimira ko tumaze kwigezaho ndetse abanyamahanga badusura bakabitwubahira tubikesha imisoro n’amahoro mutanga. Cyakora nubwo twishimira ko abanyarwanda dukomeje gutanga imisoro n’amahoro ntituragera aho twifuza.”

Yagaragaje ko abanyarwanda basabwa gukora cyane kugira ngo babashe kwihaza ku ngengo y’imari kuko ari byo bizatuma babasha kwigenera uko bagomba kubaho.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/17 ingana na miliyari 1 949 z’amafaranga y’u Rwanda, 62% azava imbere mu gihugu.

Umuyobozi mukuru wa RRA, Richard Tusabe yagaragaje ko kwinjiza imisoro irenze iyari iteganyijwe byagenzweho kubera ubufatanye n’abasora n’inzego zitandukanye
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi yasabye abasora kumva ko ari inshingano zabo
Bamwe mu bitabiriye umunsi w'Abasora kuri uyu wa Mbere

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved