Nyanza: Amatsinda yo kuzigama yavanye imiryango 30 mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Kanama 2017 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Imiryango isaga 30 ituye mu Karere ka Nyanza, yibumbiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya imaze kugera ku bikorwa by’iterambere byayivanye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Leta ishishikariza abanyarwanda guhuza imbaraga bagakorera mu matsinda kugira ngo babashe kugera ku bikorwa by’iterambere bitakorohera umuntu ku giti cye kubigeraho.

Abagore bo mu itsinda ryitwa ‘Kora Mubyeyi’ babigezeho nyuma yo guhabwa amahugurwa n’Umuryango wa Gikirisitu wita ku iterambere ry’abagore mu Rwanda, Association Rwandaise des Travailleurs Chrétiens Feminins (ARTCF) ufatanyije na Care International Rwanda hagamijwe kubakura mu cyiciro cy’abatabasha kwigurira ubwisungane mu kwivuza.

Abanyamuryango bagize iri tsinda bizigama amafaranga 200 buri cyumweru bashora mu bikorwa by’iterambere ayandi bakayagabana buri mwaka.

Nyuma y’umwaka umwe iri tsinda ritangiye ibi bikorwa mu 2012, abanyamuryango baryo bagabanye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda; kuri ubu bageze aho bagabana miliyoni 52.

Umwe mu bagize iri tsinda witwa Nyirabagwiza Yvette yavuze ko mbere yajyaga yumva ibyo gukorera mu matsinda ntabihe agaciro aza kubona ari ingirakamaro arariyoboka none ryamuteje imbere ku buryo atagitegereza ko umugabo we ari we umuha ibyo akeneye byose.

Yagize ati “Twatangiye twizigama amafaranga make ariko byanteje imbere mbasha kwigurira matela. Sinkibwira umugabo ngo nkeneye iki n’iki ndetse inzu yacu nahise nyivugurura nyitera isima. Nyuma twakomeje gutera imbere twiha umwanzuro wo kwiyishyurira mituweli none ubu iza 2017/2018 twese twarazishyuye.”

Uku kwibumbira mu matsinda byabateje imbere bituma imiryango 30 ihindura imibereho ku buryo itakibarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutesi Solange, yashimye intambwe bamaze gutera abasaba gushishikariza n’abandi baturage guhuza imbaraga bakorera mu matsinda.

Yagize ati “Nshimye ibikorwa bitandukanye mbonye mwakoze, nshimiye iyi miryango yabafashije kuvumbura ubushobozi bubarimo. Mwe mwamaze kubona aya masomo mwumve ko mufite umukoro wo kumenya ko n’abandi batari bajya muri aya matsinda mubazanamo ku buryo uyu murenge ugira amatsinda akomeye kandi akora.”

Imbaraga zo kwibumbira mu matsinda zabavanye mu cyiciro cy'abatangirwa ubwisungane mu kwivuza na leta

Usibye kwiyishyurira ubwishingizi mu kwivuza, hari rimwe muri ayo matsinda ryiyubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ikodeshwa, rikaba rivuga ko ryiteguye kuzakoreramo ibikowa by’ubucuruzi nibaramuka bamaze kugira ubushobozi.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri ARTCF, Twagirayesu Daniel, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifuza ko byazagera ku baturage bose bo mu karere ka Nyanza.

ARTCF ni umuryango washinzwe mu 1988 ufite intego zo kongerera ubushobozi umugore w’amikoro make binyuze mu bujyanama mu buhinzi, ubworozi n’imishinga iciriritse ibyara inyungu, ubukorikori , kwigisha abakuze gusoma no kwandika n’ibindi.

Gahunda yo kwishyira hamwe hagamijwe kwizigama irakora hirya no hino mu gihugu. Nko mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali hatangijwe icyiswe ‘Igiceri Program’ aho abaturage bakangurirwa kwizigamira igiceri cy’amafaranga 100 buri munsi, uyakeneye akayabikuza nyuma y’amezi atatu. Abitabiriye iyi gahunda ibafasha gukemura ibibazo by’ibanze nko kubona ibiribwa, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amashuri n’ibindi.

Bamaze kwishyura mituweli y'umwaka wa 2017/2018 babikesha kwibumbira mu matsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza