00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Ingo zirenga 500 zabaga mu kizima, zahawe amashanyarazi mu kwezi kumwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kanama 2021 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), yagejeje umuriro w’amashanyarazi ku ngo 540 muri 748 zigize Akagari ka Nyamugari kari gasigaye katawugira mu tugize Umurenge wa Shangi.

Muri Nyakanga 2021, nibwo REG yahaye amashanyarazi izi ngo muri gahunda iki kigo cyari cyihaye yo kuwugeza mu ngo zose zigize aka kagari.

Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyamasheke, Gasigwa Landfried, avuga ko ubwo Guma mu Rugo yakuweho bagiye kwihutisha gutanga amashanyarazi ku ngo zisigaye muri Nyamugari ndetse n’ahandi hatandukanye muri Nyamasheke.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu ingo zisaga 50% mu zigize Akarere ka Nyamasheke zimaze kugezwaho amashanyarazi, harimo 38% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 12% zikoresha amashanyarazi akomoka ahanini ku mirasire y’izuba.

Gasigwa avuga ko ubu hari imishinga myinshi bafite izubaka miyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu duce tutarayabona ku buryo uyu mwaka w’ingengo y’imari uzasoza bamaze guha amashanyarazi ingo zirenga 60%.

Abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bishimiye iterambere bamaze kugezwaho kubera amashanyarazi

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri aka Kagari ka Nyamugari bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugari, Nibaseke Eugéne yavuze ko mu Kagari ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi.

Ati “Mbere twari dufite ipfunwe kuko Akagari kacu ariko konyine katagiraga amashanyarazi mu Murenge wa Shangi ariko ubu twarayabonye ndetse hari abamaze kwihangira imirimo nko kuzana ibyuma bisya, kuzana inzu zitunganya imisatsi n’ibindi, mbese impinduka zaje kubera amashanyarazi ni nyinshi.”

Nibaseke akomeza avuga ko usibye iterambere rigaragarira buri wese mu baturage ryazanywe n’amashanyarazi, na serivisi batangaga ku biro by’Akagari zahindutse kubera kubona amashanyarazi.

Yagize ati “Ubu turatanga serivisi zihuse kubera ko dufite amashanyarazi, mbere ntitwabonaga uko dufotora impapuro cyangwa tuzisoroha mu mashini; nta mashini “Computer” twakoreshaga ariko ubu byose turabikoresha kubera ko dufite amashanyarazi, ubu abaturage bishimira serivisi yihuse tubaha.”

Nihinyurwa Nasson, umusore ukoresha icyuma gisya mu Mudugudu w’Amahoro muri aka Kagari ka Nyamugali. Avuga ko mbere y’uko bahageza iki cyuma gisya bajyaga gusesha mu Murenge wa Nyabitekeri kuko ari ho hari hafi hari amashanyarazi kandi bakoreshaga amafaranga y’urugendo arenga 1,000 ariko ubu izo serivisi bazibona hafi ndetse bazishimira.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65.4% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Ibiro by'Akagari ka Nyamugari byagejejweho amashanyarazi
Imiyoboro mishya yarubatswe ikwirakwiza amashanyarazi muri aka Kagari
Ingo zigera kuri 540 muri 748 zigize aka Kagari ka Nyamugari zahawe amashanyarazi
Insengero, amashuri n'ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye hagejejwe amashanyarazi
Gasigwa Landfried, Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyamasheke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .