00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Ingo zisaga 600 zagejejweho amashanyarazi mu kwezi kumwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2021 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Ingo 623 ziherutse kugezwamo amashanyarazi mu Kagari ka Nkumbure gaherereye mu Murenge wa Tare ndetse no mu Tugari twa Uwingugu na Shaba duherereye mu Murenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe, utu tugari twose tukaba duhuriye ku kuba tutaragiraga amashanyarazi.

Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Nyamagabe, Karinganire Innocent, avuga ko bafite intego yo kuba bahaye amashanyarazi ingo zisaga 1,400 muri utu tugari mu rwego rwo kwihutisha iterambere ndetse no kuvana abaturage bari bahatuye mu icuraburindi.

Karinganire avuga kandi ko muri Nyamagabe ubu ingo 52.2% zimaze guhabwa amashanyarazi harimo 29.8% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 22,4% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari ahanini yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Karinganire yakomeje avuga ko ahanini Nyamagabe yari ituwe mu buryo bw’ibyaro, ubu hari utundi tugari tutarageramo amashanyarazi ariko bafite gahunda yo kwihutisha kutugezamo amashanyarazi ndetse bizara ko umwaka wa 2024 Nyamagabe yose izaba ifite amashanyarazi.

Abaturage babonye amashanyarazi bwa mbere muri utu Tugari bizeye kuyabyaza umusaruro

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri utu Tugari twa Nkumbure, Uwimbugu na Shaba barizeza ko bagiye kuyabyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bireka, Nzabakirana Céléstin, yavuze ko abaturage bishimiye aya mashanyarazi bahawe ndetse bari mu nzira yo gutangira kuyakoresha ibikorwa bituma babyaza umusaruro.

Yagize ati “Abaturage batangiye kumbwira ko bagiye gutangiza inzu zitunganya imisatsi, harimo abazanye ibyuma bisudira, ubu abaturage barishimye hano muri Nkumbure, kandi turashima ubuyobozi bw’u Rwanda bwadukuye mu icuraburindi.”

Mukamana Vestine ni umukecuru ufite imyaka 65 na we utuye muri uyu Mudugudu wa Bireka, Akagari ka Nkumbure, Umurenge wa Tare wishimiye iterambere yagezeho. Uyu mukecuru warenzwe n’amarangamutima avuga ko yishimira ko azitaba Imana asize iwabo ari heza.

Mukamana yagize ati “Uyu munsi nanjye ndi mu bahawe amashanyarazi, murumva imyaka 65 nari maze ku isi ntarabona amashanyarazi ariko nkaba nayabonye uyu munsi, ubu umwuzukuru wanjye tubana agiye kujya yigira ahabona nijoro, nanjye nzagura ka televiziyo njye ndeba, mbese ndashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abo bafatanya kuyobora igihugu kubera iri terambere batugejejeho.”

Hakizamungu Noheli ni umuturage utuye muri uyu Mudugudu wa Bireka, Akagari ka Nkumbure, Umurenge wa Tare. Uyu Mugabo avuga ko yahise agura imashini isudira ndetse agiye gutangira guha serivisi abaturage bo muri iyi santere ya Nkumbure izo serivisi.

Ubusanzwe abaturage bo muri utu Tugari twa Nkumbure, Uwimbugu na Shaba nta mashanyarazi bagiraga ndetse serivisi nyinshi zisaba gukoresha amashanyarazi bajyaga kuzishaka mu isantere ya Gasarenda ahari ibilometero bisaga 10 uvuye aho batuye. Aba baturage bishimira ko batazongera gukora izo ngendo bajya gushaka izo serivisi kuko bagiye kuzibona hafi yabo nyuma yo kugezwaho amashanyarazi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,4% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Abatekinisiye ba REG bakomeje gutanga amashanyarazi
Abatuye ahageze amashanyarazi bihutiye kuvugurura inyubako ngo zijyane n'igihe
Mukamana Vestine avuga ko yishimiye kugera mu zabukuru afite amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .