00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abafite amakusanyirizo y’amata banyuzwe no kuba umuriro utagicikagurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2021 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Mu Kagari ka Ryabega no mu Mirenge ya Katabagemu na Karangazi mu Karere ka Nyagatare mu bihe bishize nta munsi w’ubusa washiraga abahatuye batagaragaje ukwinuba kwaterwaga n’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi.

Uyu munsi si ko bimeze kuko barishimira iterambere bagejejweho babona amashanyarazi bamwe batari bafite, abandi begerezwa afite ingufu kuko aho bakoreshaga monophasé, bahawe aya Triphasé.

Nyagatare izwiho kurangwamo aborozi benshi b’inka, ikagira amakusanyirizo y’amata menshi, bityo abo borozi bagakenera amashanyarazi yo kwifashisha mu kubika amata no kuyatunganya.

Mbere bagikoresha umuriro wa monophasé, binubiraga ko amashanyarazi atari afite ingufu ku buryo atabashaga gutuma imashini zabo zikora neza.

Ubwo umunyamakuru wacu yasuraga amwe muri aya makusanyirizo y’amata, bamugaragarije ibyishimo batewe no kuba barahawe amashanyarazi afite imbaraga, ko ubu akazi gakorwa neza n’umusaruro w’amata bakira wiyongereye uko babyifuzaga.

Mugemana Johnson ni umucungamutungo wa Koperative ibyaza umusaruro amata yitwa Katabagemu Farmers Cooperative.

Uyu mugabo ashima cyane REG kuba yarabafashije kubona umuriro uhagije kuko ubundi basaga nk’aho nta muriro bafite n’ubwo bari bawufite.

Yagize ati “Ubusanzwe twakoreshaga umuriro wa monophasé ariko ntubashe gutuma imashini zacu zikora neza, icyo gihe ntacyo byari bitumariye kuko n’ubundi kugira ngo tubyaze umusaruro aya mata y’abanyamuryango bacu byadusabaga gukoresha moteri. Wasangaga akenshi dukoresha 800.000 Frw kuri moteri none ubu twagejejweho umuriro ufite ingufu. Ubu imashini zacu zirakora neza n’amafaranga twakoreshaga yaragabanutse cyane, turishyura make.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko nyuma y’uko amashanyarazi bakoresha yongerewe ingano, umukamo bakeneraga na wo wiyongereye bityo abaturage bo muri Nyagatare babagemurira amata babyungukiyemo.

Twahirwa Peter uyobora Koperative ya Rwabiharamba itunganya amata, iherereye mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama mu Mudugudu wa Rwabiharamba, yavuze ko aho bakorera babonye amashanyarazi adacikagurika ku buryo bari mu nyungu.

Yagize ati “Mbere y’uko tugezwaho amashanyarazi twakoreshaga amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice ku kwezi; agura mazutu yo gushyira muri “generator” ariko ubu dukoresha amashanyarazi twishyura amafaranga asaga ibihumbi 600 ndetse dufite amashanyarazi afite ingufu kuko twahawe umuriro ufite ingufu.”

Twahirwa yakomeje avuga ko umuriro ubafasha gupima amata kandi mbere bitarabagaho ndetse rimwe na rimwe bakakira amata yangiritse akabapfira ubusa.

Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Nyagatare, Niyonkuru Benoît, yavuze ko inganda zose zitunganya amata i Nyagatare zahawe amashanyarazi ya Triphasé afite ingufu imashimi bakoresha zikeneye kandi adacikagurika ndetse n’iyo habayeho impamvu ituma agenda bafasha abatutage vuba.

Yavuze ko kugeza ubu imibare bafite muri Nyagatare igaragaza ko abaturage batuye muri aka karere bangana na 52% bamaze kugezwaho amashanyarazi, kudindira mu kuyageza ku ngo nyinshi bikaba byaratewe n’uko aka karere kari kagizwe ahanini n’amashyamba.

Niyonkuru akomeza avuga ko bizera ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzasoza bamaze guha amashanyarazi abaturage basaga 60% kuko bafite imishinga myinshi iri gukorera muri Nyagatare iha abahatuye amashanyarazi.

Ati “Imirimo yo guha amashanyarazi abatuye Nyagatare irimo kwihutishwa ndetse n’ibikoresho bikenewe birahari. Dufite icyizere ko mu mwaka wa 2024 uzarangira buri rugo rwa Nyagatare rufite amashanyarazi.”

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite adafatiye ku miyoboro migari higanjemo afatiye ku mirasire z’izuba.

Ingano y'amata yakirwaga ku makusanyirizo yariyongereye
Umuriro ukoreshwa wagabanyije ikiguzi amakusanyirizo menshi yakoreshaga atarahabwa amashanyarazi
Ibyuma bikonjesha amata birakora neza kubera amashanyarazi
Imiyoboro yongerewe ingufu
Amata yakirwa n'amakusanyirizo yariyongereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .