Musanze: Nyuma y’imyaka 100 Kiliziya ihageze, abatuye i Rwaza bahawe amazi ya Miliyoni 114

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 30 Ukwakira 2016 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka isaga 100 ishize hashinzwe Paruwasi ya Rwaza muri Diyosezi ya Ruhengeri, abaturage batuye mu gace ibarizwamo bahawe amazi meza nyuma y’icyo gihe cyose bavoma ay’ibishanga.

Mu minsi ishize nibwo abaturage cyane abaturiye iyi paruwasi bakunze kugaragaza ko nta cyo iyi paruwasi bafata nk’ubutaka butagatifu, ikora ngo ihageze ibikorwa by’amajyambere kugira ngo bibavane mu bwingunge.

Nyuma yo kugeza amazi mu Murenge wa Rwaza unabarizwamo iyi paruwasi, bamwe mu bahatuye bavuga ko kutagira amazi meza hafi yabo byatumaga bakora ingendo ndende bajya kuyashaka mu bishanga n’amasoko, nayo yabaga ari make kandi adafite isuku ihagije.

Bizimana Apollinaire yagize ati “Twavomaga mu mibande cyangwa mu bishanga, buri gihe nta muntu ujya kwa muganga ntibamusangane inzoka, wagiraga ngo inzoka ni indwara rusange.”

Habyarimana Elias nawe akomeza avuga ati “Abana bacu twabatumaga amazi nka saa tatu bari bujye kwiga ikigoroba, bagakererwa bamwe ntibirirwe bajya yo. Ubu turaruhutse kandi tubonye amazi meza nta n’indwara zituruka ku isuku nke tuzongera kurwara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagambe Déo, avuga ko kwitabira gahunda yo gutura hamwe mu midugudu ari bimwe mu bizarushaho gutuma gahunda zo kwegereza abaturage ibikorwaremezo nk’ibi zihuta.

Ati “Ntabwo twaba twagera ku iterambere cyangwa ngo ibi bikorwaremezo bigere ku bantu batuye mu manegeka, batatanye, murasabwa gutura hamwe mu midugudu kuko kubagezaho ibikorwa nk’ibi biroroha kuhagezwa kandi ntibihende.”

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Harorimana Vincent, yasabye aba baturage kurushaho kubungabunga uyu muyoboro kugira ngo urambe kandi ubagirire akamaro.

Ati “Kiliziya nayo irajwe ishinga n’ubuzima bwiza bw’abaturage, ariko murasabwa gucunga no gukoresha neza uyu muyoboro kugira ngo urambe kandi ubagirire akamaro. Ni ahanyu rero kuko ni mwe wubakiwe.”

Uyu muyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometero eshanu, wubatswe na Caritas Diyosezi ya Ruhengeri. Wuzuye utwaye miliyoni 114,800,000 z’amafaranga y’u Rwanda, ugizwe n’amavomo 14. Biteganyijwe ko uzageza amazi meza ku baturage basaga 6,700 batuye muri ako gace.

Musenyeri Harorimana yasabye abaturage bahawe aya mazi kuyafata neza
Aya mazi azakoreshwa n'abaturage barenga ibihumbi bitandukanye batuye muri ako gace
Abaturage bishimiye amazi bahawe nyuma y'igihe kinini batunzwe n'ayo mu bishanga
Umuyoboro w'aya mazi wubatswe na Caritas Diyosezi ya Ruhengeri kuri Miliyoni sizaga 114

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza