Muhanga: Abaturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro bagiye kujya bahabwa 5% by’umusaruro wayo

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert
Kuya 30 Kanama 2017 saa 06:37
Yasuwe :
1 0

Mu gihe bigenda bigaragara ko Akarere ka Muhanga kabonekamo ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro, abaturiye ibirombe bicukurwamo ayo mabuye barizezwa kujya bahabwa 5% by’umusaruro ukomoka mu bucukuzi.

Akarere ka Muhanga kaje ku isonga mu musaruro w’amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2016 arimo gasegereti na coltan.

Ubushakashatsi bwerekana ko hari ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro butaratangira gucukurwa ikaba ari yo mpamvu abaturiye ibirombe bakwiye kuba aba mbere mu kugezwaho ibikorwa by’iterambere nk’imbuto yeze mu mutungo uri aho batuye, nk’uko byavuzwe na Francis Gatare uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe mine, peteroli na gaz.

Yagize ati “Ni byo abatuye Muhanga n’ahandi haboneka amabuye y’agaciro bazajya bahabwa 5% by’umusaruro wavuye mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi nka gaz bubakirwe ibikorwa by’iterambere nk’amashuri, amavuriro cyangwa imihanda kuko biri mu nyungu n’amahirwe bafite kuko biboneka iwabo.”

Gatare yatangaje ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gushyira ibimenyetso ku mabuye yose yabonetse mu gihugu ndetse abakozi bagera ku 100 batangiye guhabwa ubumenyi ngo bafashe ibigo bikora ubucukuzi muri uru rwego.

Aba bakozi bazakorera mu turere twose bari mu bitezweho kongerera ubumenyi abacukuzi mu bya tekiniki kandi bagakumira ibyago byavaga mu bucukuzi bw’amabuye cyane cyane aho byakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Nkuko bitangazwa w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice ngo mu mirenge 11 kuri 12 igize aka karere habonekamo amabuye y’agaciro yiganjemo gasegereti y’umukara ndetse n’iy’umweru iherutse kuhavumburwa hakiyongeraho coltan bisanga umucanga n’ibumba byari bihasanzwe.

Nk’uko byatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu muri Gashyantare 2017, kuva mu 2015 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntibwitwaye neza kubera imanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamhanga.

Ibi byatumye amafaranga yinjijwe na coltan, gasegereti na wolfram ava kuri miliyoni 117.81 z’amadolari mu 2015, agera kuri miliyoni 86.42 z’amadolari mu 2016.

Imibare igaragaza ko kandi n’ingano y’amabuye y’agaciro yoherejwe hanze yagabanutse, aho mu 2015 hoherejwe ibiro 13 990 034 bivuye ku biro 16 357 478 byari byoherejwe mu 2014.

Muri rusange amabuye y’agaciro yose yoherejwe hanze mu 2015 yinjirije u Rwanda miliyoni $149 082 443, zivuye kuri miliyoni $210 680 316 zari zinjijwe mu 2014 na miliyoni $226 189 315 zinjiye mu 2013.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe mine, peteroli na gaz, Francis Gatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza