00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Eazi yasuye RDB

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Umunya-Nigeria Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye mu muziki nka Mr. Eazi uri mu Rwanda aho azitabira ibirori byo gufungura imikino ya BAL (Basketball Africa League); yasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB).

Kuri Twitter ya RDB bacishijeho ubutumwa bagaragaza ko uyu muhanzi yasuye iki kigo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2021.

Banditse bati “Uyu munsi umuhanzi wo muri Nigeria Mr Eazi yasuye RDB kugira ngo asobanurirwe amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda. Yashishikajwe cyane no guhanga udushya kw’igihugu, kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’urwego rw’ibijyanye n’imikino y’amahirwe.”

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda kuri uyu wa 11 Gicurasi 2021 aturutse i Accra muri Ghana. Byitezwe ko azatarama mu birori byo gufungura imikino ya BAL tariki 16 kugeza kuri 30 Gicurasi 2021.

Mr Eazi yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yahakoreraga igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Convention Centre. Ni igitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n’abandi barimo Bruce Melodie na Charly & Nina kimwe n’aba Djs bari bakomeye barimo DJ Marnaud na nyakwigendera DJ Miller.

Mr Eazi afata ifoto n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kaliza
Mr Eazi amaze umunsi umwe ageze mu Rwanda
Mr Eazi atanga ibitekerezo nyuma yo gusobanurirwa amahirwe y'ishoramari ahari
Mr Eazi uri mu Rwanda yasuye RDB kugira ngo amenye byinshi ku mahirwe ari mu Rwanda yo kuhashora imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .