Ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi, aho usanga umusaruro wabaye muke cyangwa se wabuze burundu umuhinzi agataha amara amasa.
Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo, abagore bakora ubuhinz buciriritse mu Rwanda, bagiye gushakirwa imbuto nziza zihangana, amafumbire, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kuvomerera ibihingwa n’amahugurwa yo ajyanye no guhinga kijyambere.
Mu biganiro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagiranye n’umuryango wa NEPAD binyuze mu ishami ryawo ryo guteza imbere umugore ukora ubuhinzi buciriritse mu guhangana n’ingaruka z’ikirere GCCASP (The Gender Climate Change Agriculture Support Program) n’abandi bafatanyabikorwa kuri uyu wa 30 Kanama 2016 i Kigali, hagaragajwe ko miliyoni hafi 12 z’amadorali ya Amerika ari zo zizahabwa abagore bakora ubuhinzi buciriritse mu Rwanda kugira ngo umusaruro wabo ube mwiza.
Umunyamabanga wa Leta muri MIGEPROF, Mutoni Gatsinzi Nadine atangiza iyo nama ku mugaragaro, yavuze ko kuba abagore ari bo benshi mu gihugu ku kigero cya 52% ndetse umubare w’abanyarwanda bakora ubuhinzi ukaba urenga 80%, ngo bivuze ko abagore babukora na bo ari benshi kandi ko bakeneye kuzamuka.
Yagize ati "Murabizi ko mu gihugu cyacu usanga abagore bakora ubuhinzi ari benshi , iyi porogaramu igamije kubafasha kwiteza imbere bakabona imbuto zijyanye n’agace baherereyemo , bakabona ifumbire bakeneye kandi umusaruro wabo nuba mwiza bazarwanya imirire mibi ikiboneka mu miryango imwe n’imwe".
Yakomeje avuga ko izi miliyoni zikabakaba 12 z’amadorali ya Amerika zagenewe u Rwanda mu myaka itanu, zizakoreshwa mu guhugura abagore baherereye mu makoperative kugira ngo bakore ubuhinzi butari gakondo, babone ibyo bakeneye nko kuhira imyaka, amafumbire, ndetse bashakirwe n’amasoko babashe gutera imbere.
Abagore ibihumbi 264 ni bo bari mu makoperative y’abakora ubuhinzi hirya no hino mu Rwanda, ariko ngo hari n’ababukora batayabamo.
Edna Kalima umukozi ushinzwe iyubahirizwa rya gahunda muri GCCASP, yavuze ko abagore bose bazagenerwa iyi nkunga ngo bazafashwa kubona ibyo bakeneye kugira ngo umusaruro wabo ube mwiza.
Yagize ati" Abagore bazafashwa mu kubona ibyatumaga umusaruro wabo utaba mwiza kandi nubwo aya mafaranga batazayahabwa mu ntoki, bizabafasha kubona ayabo binyuze mu byo bazaba baragejejweho”.
Abagore bari bahagarariye abandi muri iyo nama batangaje ko iki ari igisubizo kuko uretse n’umusaruro babonaga udashimishije ngo n’imvune bahuraga na zo zizagabanuka.
Yamfashije Jeanne umuhinzi w’imbuto mu karere ka Bugesera, avuga ko koperative yabo ihura n’ikibazo cyo kubura amazi igihe izuba ryavuye ibihingwa byabo bikuma.
Agira ati "Bugesera izwiho kwibasirwa n’izuba , dufashijwe kubona uburyo bwo kuhira imyaka byaba ari byiza n’imvune tugira dushakisha amazi zagabanuka".
Nyirabahire Venantie wo mu Karere ka Huye na we yunga mu rya mugenzi we avuga ko akenshi igihombo abahinzi bagiterwa n’izuba .
Agira ati "Tubonye nk’ibigega bifata amazi , ryazava tukuhira, umusaruro ntiwaba mubi kuko amafumbire twarayamenye ,imbuto nziza turazihabwa ariko izuba ryo ntimujya inama".
Biteganijwe ko iyi gahunda izatangirana n’umwaka wa 2017 muri Mutarama, mu gihe ibintu byose bya ngombwa bizaba byagiye mu buryo.
Ibihugu NEPAD yatoranyije izafasha ni u Rwanda, Nigeria, Cameroon, Ethiopia na Malawi. Ibi ngo byakozwe hagendewe ku bushake bw’ibihugu mu kuzamura ubushobozi bw’umugore.



TANGA IGITEKEREZO