Leta ikeneye miliyari zirenga 20 Frw ngo yimure inganda zisigaye i Gikondo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 25 Nyakanga 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Nubwo hashize imyaka itanu hatangiye gahunda yo kwimura ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda mu gishanga cya Gikondo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko hakiri ibikorwa byinshi bigisaba leta amafaranga ngo byimurwe.

Inganda zimurwa i Gikondo zerekeza mu cyanya zahariwe, Kigali Special Economic Zone, aho leta yateganyirije ubutaka abahimukira, ku buryo baba basigaranye umukoro wo kuhubaka.

Ubwo hatangazwaga ingengo y’imari y’umwaka wa 2018/2019, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko kwimura inganda zigikorera i Gikondo byagenewe miliyari 9.8 Frw, nk’amafaranga agenerwa abahafite ibikorwa ngo bimuke.

Minisiti w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangarije IGIHE ko iyi ngengo y’imari yateganyijwe muri uyu mwaka nayo ari iyanga, kuko hakirimo ibikorwa byinshi bikeneye kwimurwa.

Yagize ati “Ariya mafaranga miliyari zisanga 9 Frw tuzazikoresha muri uyu mwaka wa 2018/2019 kugira ngo twimure inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi. Ni gahunda imaze igihe ni uko bisaba amafaranga menshi, miliyari zisaga 30 Frw. Ubu dusigaje kwimura ibikorwa bigera kuri 53. Turagira ngo tuzakoreshe ariya mafaranga kugira ngo turebe ko twakwimura benshi bashoboka.”

Bitewe n’uko leta itabonera ubushobozi rimwe, Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko bateganya kuganira n’abagifite ibikorwa by’ubucuruzi muri kiriya gishanga bakagira amafaranga bagenerwa bakimuka, hakabaho amasezerano kugira ngo amafaranga asigaye bazayahabwe nyuma.

Mu gihe bitakunda, Munyeshyaka yakomeje agira ati “Nitutabyumvikana, tuzakoresha ariya mafaranga miliyari 9.8 Frw, twimure abo tubasha kwimura, dutegereze ko umwaka utaha tubasha kubona andi mafaranga.”

Ahavuye ibikorwa by’inganda, Umujyi wa Kigali nawo usubira inyuma uharyoshya. Ubusitani bw’icyitegererezo bwiswe “Gikondo Recreation Park” buri kuhatunganywa ndetse mu 2019 Abanyakigali n’abatembera mu murwa mukuru w’u Rwanda bazatangira kuhasohokera.

Ibyo bikajyana n’uko mu buryo bw’igihe kirekire iki gishanga kizashyirwamo ikiyaga ndetse inyigo zararangiye, imbogamizi isigara ku baturage batuye aho kigomba kubakwa kimwe n’inganda zihakorera, ariko na zo zigeze kure zimurwa.

Umushinga wo kwimura inganda mu gishanga cya Gikondo wari uteganyijwe kurangira mu 2016, gusa ukomeza kugenda wigizwa inyuma bitewe n’ubushobozi buhambaye bisaba.

Uretse inganda zakoreraga i Gikondo zagenda zimuka, mu cyanya cy’inganda cya Kigali hubatswemo n’izindi nshya; gifite ibibanza 157 kuri hegitari 276 z’ubutaka. Ubu kirimo ibigo by’ubucuruzi 69 biri gukora na 22 bikiri kubakwa.

Aho inganda zavuye hageze kure hatunganywa
Iki gice cyamaze kwimurwamo inganda giterwamo ubusitani
Inganda zashishikarijwe kubyaza umusaruro amasaha abantu benshi badakoresha amashanyarazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza