Ko habura imyaka itagera kuri itatu ngo dusingire 2020, cya cyerekezo tukigeze he ?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 10:24
Yasuwe :
2 0

Burya koko imyaka yiruka kubi. Hambere aha hagati y’umwaka wa 1997 na 2000 mu Rugwiro aha Kacyiru habereye ibiganiro byahuzaga Abanyarwanda b’ingeri zose barimo abikorera, Leta, inzobere za Kaminuza n’imiryango itegamiye kuri Leta, bungurana ibitekerezo ku isura iboneye y’ u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ibi biganiro ni byo byaje kubyara gahunda zikubiye mu ‘Cyerekezo 2020’ benshi bita « Vision 2020 » cyangwa « viziyo ». Imyaka 17 irashize rero turi mu rugendo rwo kuganisha igihugu ibuntu, ku buryo abanyarwanda barushaho kugira ubuzima buzira umuze, bakarushaho kujijuka, bagakungahara kurushaho ndetse n’urwego rw’ubukungu muri rusange rugahinduka bityo rukabarirwa mu bifite ubukungu buciriritse [middle income country].

Imyaka rero isigaye iri munsi y’itatu ngo dusingire « viziyo », ku buryo nta waba aciye inka amabere habayeho gusubiza amaso inyuma tukareba ibyagezweho, ibiri kudindira ndetse n’ibyagoranye muri uru rugendo rudasanzwe.

Ntawe byasaba kwambara amadarubindi kugira ngo abashe kubona iterambere rimaze kugerwaho kuva mu myaka 17 ishize, kuko n’utabona abasha kuryiyumvamo ndetse rikanamuhumurira.

Usibye amabwiriza mashya yarushijeho gukazwa bigatuma abantu bacika ku ngeso mbi bikabavana ibuzimu bagana ibuntu nko kunyara ku mihanda, guciraguzwa ahari ho hose no kuhamena imyanda, kwambara ibirenge, kugenda kuri moto nta casque/helmet, kurara muri nyakatsi n’ibindi byinshi, hari byinshi bindi byakozwe kandi by’ingenzi kuri buri umwe mu baturarwanda n’abaruvukamo.

Imihanda y’igihugu hafi ya cyose yarasanwe, indi myinshi irubakwa, umuriro warushijeho gukwirakwizwa hirya no hino mu biturage ku buryo bidatinze benshi mu baturage baza gusezera burundu ku gatodowa.

Abatindi bahindutse abatunzi nyuma yo korozwa inka, abandi batishoboye bagenerwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP. Nta wakwirengagiza uruhare runini mituweli iri kugira mu mibereho myiza ya bose. Iyi mituweli yo mu Rwanda yakoze akantu ku mugabane wose w’Afurika ku buryo ibihugu byinshi birimo za Benin n’ahandi bifuza cyane gutera ikirenge mu cy’urwa Gasabo.

Iyo ukase mu mujyi wa Kigali, kuva za Remera na Kanombe, ugatambagira umujyi wose, ni byinshi usanga bigaragarira amaso ; imiturirwa yubatse neza ntisiba kuvumbuka mu butaka, imihanda iracyeye ku buryo ushobora kuva Nyamirambo ukarinda urenga Nyarutarama ntaho uhuriye n’icyondo kubera utuyira tw’abanyamaguru twubatswe impande zose z’imihanda.

Kuva Kigali ugana mu ntara nijoro ho ntako bisa, cyane iyo ugeze mu dusantere ugasanga nka za Cyabingo, Mukamira, Mulindi n’ahandi henshi amatara acanye ku mihanda ijoro ryose, ku buryo nta kabuza mu minsi micye akazi mu biturage kazajya gakorwa amasaha 24/24 kubera ukuntu ijoro ntaho ritaniye n’amanywa.

Guha urubuga abikorera no korohereza ishoramari u Rwanda rwabigize intego, kandi uruhare rwabyo mu guca ubushomeri, guteza imbere ibikorwa remezo n’izindi ngeri z’ubukungu rurivugira.

Intero y’uburezi kuri bose’ yabaye inshoberamahanga ubwo Abanyarwanda bahagurukaga bakiyemeza kugira uruhare mu burezi bw’abana babo bakiyubakira ibyumba by’amashuri ‘nyanyazi’ na ‘Tweluve’ zatumye abari rubebe bahinduka ‘Kazubwenge’.

Kuva Nyagatare kugera Kamembe, ibyo kuba ifuni ibagara ubucuti ari akarenge byahinduwe umugani, abanyarwanda baraganira n’inshuti n’abavandimwe, barakirigita suri, bakamenya amakuru mbese Isi bayigize umudugudu, barahabwa serivisi batavuye mu ngo zabo byose babikesha ikoranabuhanga.

Ibi byose kimwe n’ibindi byinshi tutavuze bituruka ku miyoborere myiza ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Uruhare rwa Perezida Paul Kagame muri iyi nzira ituganisha kuri « viziyo » ni ntagereranywa. Akora amanywa n’ijoro, igitsure cye cyonyine gikemura byinshi muri iki gihugu ku buryo usanga iyo ari busure abaturage bo mu gice runaka ngo baganire, abayobozi baho barakangarana bakihutira gukemura byinshi mu bibazo by’abaturage biba byaradindiye birinda ko hari ibyo abaturage bazamubaregera kuko abikemurana ingoga kandi nta mususu.

Twifashishije infographics, tugiye kurebera hamwe imihigo yahizwe mu mwaka wa 2000 ubwo ‘Icyerekezo 2020’ cyemezwaga nk’umurongo igihugu kigiye kugenderaho mu rwego rwo kwiteza imbere. Turareba kandi aho duhagaze kuri ubu ndetse n’ibisigaye kugira ngo imihigo yeswe.

Amatsiko ni menshi ku banyarwanda n’abarugenda bahanze amaso imishinga ikomeye y’ibikorwa remezo mpuzamahanga bizapfundikira Viziyo. Ikibuga cy’indege cya Bugesera, sitade ya Gahanga, ikiyaga cyiza cya Gikondo, umutambagiro wa Kigali mu mihanda myiza cyane ya Muhima-Gatsata, Rwandex- Goodyear-Prince House n’iyindi izanyuramo imodoka enye nta muvundo, imiturirwa izamurwa ubutitsa mu bice bitandukanye n’ibindi.

Nta kabuza Abanyarwanda bazava mu bwiza binjira mu bundi. Icyerekezo 2020 kizakorerwa mu ngata na 2050 aho umunyarwanda azaba yinjiza $12 476, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Aha ho buri munyarwanda wese azaba yaragize ihame ibyo kwiteganyirije mu za bukuru, kuzigamira ibijyanye n’ubuvuzi n’iby’igihe kirekire.

Hakorwa iki ngo ibitaragerwaho bigerweho

Imibare yerekana ko nibura mu myaka isigaye ngo 2020 igere, hari icyizere ko byinshi bizagerwaho, gusa birasaba ko ubukungu buzamuka cyane kandi hakubakirwa ku byagezweho birimo ikoranabuhanga no korohereza abashoramari.

Ibi ariko birasaba kwitanga cyane kugirango nibura ubukungu buzamuke hejuru ya 10% ku mwaka, buri wese kubahiriza inshingano ze n’inzego z’ubuyobozi zigahangana n’ibibazo bikeneye ubushobozi buhambaye.

Hari kandi no guhangana n’icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ihungabana ry’ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga nk’amabuye y’agaciro.

Kugirango u Rwanda rwese imihigo kandi rurasabwa gukomeza kwagura ubucuruzi hahabwa umwanya ukomeye amasoko yo mu miryango y’akarere no kongera umusaruro w’imbere mu gihugu.

Uko Umujyi wa Kigali uzaba umeze mu 2040 ubwo igishushanyo mbonera kizaba kimaze gushyirwa mu bikorwa
Uko mu Kiyovu uhereye ahubatse RSSB ukamanuka hazaba hameze mu 2040

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza