00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Ibimina bisigaye byifashisha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe batangiye gukoresha ikoranabuhanga mu bimina no mu yandi matsinda yo kubitsa no kugurizanya, kugira ngo ribafashe gukemura amakimbirane yakundaga kugaragaramo.

Iri koranabuhanga ryatangirijwe mu Murenge wa Nyamugali mu matsinda 103 akunze gukorana bya hafi na Kiliziya Gatolika binyuze muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Kibungo binyuze muri Caritas.

Buri muturage akoresheje telefoni ye, azajya yohereza amafaranga mu buryo bwo kwizigamira bamuhe ubutumwa bugufi bumwereka ko yayohereje bibafashe mu kwizigama no kugurizwa.

Iri koranabuhanga ngo rizanafasha mu gukemura amakimbirane yavukaga mu kwizigama mu gihe cya COVID-19, amakimbirane akaba akunze kuvuka igihe cyo kugabana, kwambura mu matsinda ndetse n’uburyo bwo gutanga inguzanyo mu buryo butanoze.

Ikindi ni umutekano w’amafaranga kuko igihe cyo kugabana byabasabaga kwicara bafite amafaranga menshi bari kugabana ku buryo habaga hari impungenge ko haza umujura cyangwa umugizi wa nabi akayabatwara.

Gatera Joseph uyobora rimwe mu matsinda yatangiye ubu buryo, yavuze ko babwishimiye cyane ngo kuko ubusanzwe bwagaragaragamo amakimbirane menshi.

Yagize ati “Igihe cyo kugabana umugore twamaraga kumuha umugabane we, umugabo we akaba yahageze agashaka ko ayamuha yose cyangwa amuhaho ayo kunywa inzoga, umugore yabyanga kuko aba afite umushinga yayapangiye ubwo amakimbirane akavuka tukajya gukiza. Ikoranabuhanga ho tuzajya tugabana ayabone kuri telefoni atari ukuyahabwa mu ntoki, bizakemura icyo kibazo.”

Akirabaje Gregoire uyobora irindi itsinda we yagize ati “ Ubu buryo buziye igihe kuko hari amakimbirane twahuraga nayo azashira. Nk’ubu hari abantu bitwazaga COVID-19 ntibizigame twababaza bati guterana ntibyemewe bigatera amakimbirane.”

Yongeyeho ati “Ubu rero bazajya bakoresha telefoni mu kwaka inguzanyo wasangaga hari aho abayobozi b’amatsinda biha menshi cyangwa bakiguriza kenshi, ubu rero ikoranabuhanga ntirizabibemerera.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Kibungo, Padiri Aimable Ndayisenga, yavuze ko impamvu nyamukuru bafashije aba baturage mu kwizigama bakoresheje ikoranabuhanga, byaturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Ati “Ingamba zashyizweho zabuzaga abantu guhura bityo kwizigama bikagorana hamwe hakavuka amakimbirane. Hari n’abahanwaga kuko bahuye bibujijwe. Ibi bizanafasha mu iterambere ry’amatsinda kuko bizatuma umutungo wayo ucungwa neza.”

Komisiyo yifashishije kompanyi ya Exuus Ltd isanzwe ikora ibijyanye n’ubu buryo bwo kuzigama hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba inafite uruhushya rwa Banki nkuru y’u Rwanda.

Uretse kuba umunyamuryango yakwizigama, ashobora no kwaka inguzanyo akoresheje telefoni ye maze abashinzwe inguzanyo mu itsinda bakayemeza ubundi agahita amugeraho atavuye aho ari kuko ahita ajya kuri konti ye.

Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizagezwa no mu yandi matsinda yatangijwe na Caritas Kibungo ari hirya no hino muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo agera ku 1.146.

COVID-19 yatumye abaturage bakoresha ikoranabuganga mu bimina birinda guhurira hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .