Kimisagara:Umuhanda wa National watangiye gushyirwamo kaburimbo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Kamena 2018 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanda wa National-Kavumu uherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, wari wuzuyemo imikuku, watangiye gushyirwamo kaburimbo.

Uyu muhanda ureshya na kirometero 1.7 watangiye gushyirwamo kaburimbo mu gihe abaturage bo muri aka gace bari bamaze igihe bijujutira ko watinze kurangira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko gahunda yo kuwubaka iri mu mihigo bwihaye ndetse uzarangira muri uku kwezi, ukazuzura utwaye agera kuri miliyoni 600 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo kurangiza kuwubaka byatinze kubera ikibazo cy’imvura ikabije yaguye muri Gicurasi.

Yagize ati “Wari kuba wararangiye uretse ko hajemo ikibazo cy’imvura nyinshi kubera ko yajyanaga ibyo babaga bamaze kubaka byose ariko ugomba kurangira muri uku kwezi kwa gatandatu kubera ko biri no mu mihigo y’akarere.”

Yakomeje avuga ko no kubakwa undi w’ibirometero 6,5 uturuka ku Giticyinyoni mu Murenge wa Kigali uzahura n’undi w’i Nyamirambo, ukazuzura utwaye asaga miliyari 2 Frw.

Akarere kazatanga amafaranga yo kubaka ibirometero bibiri, andi asigaye atangwe n’Umujyi wa Kigali mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Aho umuhanda wa National utangirira kuva Nyabugogo werekeza i Nyamirambo
Abaturage ba Kimisagara banyuzwe no kuba uyu muhanda uri gukorwa neza
Biteganyijwe ko uzuzura muri uku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza