Kigali: Abagore basobanuriwe ibyiza by’isoko ry’Imari n’Imigabane, biyemeza kuryitabira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2019 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Abagore bagize Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bihaye gahunda yo gushishikariza abo bahagarariye kwitabira kuzigama no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane ngo babashe kwiteza imbere.

Ibi babitangarije mu nama rusange y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali aho bagarutse kuri gahunda zitandukanye ziteza imbere abagore.

Isoko ry’imari n’imigane ni uburyo bw’ishoramari bwifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, cyangwa ikigo cy’ubucuruzi, binyuze mu gucuruza imigabane yacyo cyangwa impapuro mpeshwamwenda za leta.

By’umwihariko isoko ry’imari n’imigabane rifasha abakeneye kuzigama no gushora imari kandi bigatanga urwunguko uko iminsi igenda ishira.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, Muhoza Aurore yavuze ko kuzigama no gushora imari ari ingenzi ku bagore mu kwiteza imbere bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Migisha Magnifique mu kiganiro yagejeje ku bagore bagize inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yagarutse ku nyungu zo kwizigamira no gushora imari mu bicuruzwa biri ku isoko ry’imari n’imigabane.

Migisha yagize ati “Buri muntu wese ufata umwanzuro wo gushora amafaranga ye mu gikorwa runaka ni uko aba abyitezemo inyungu mu gihe kigufi cyangwa kirekire, kuko bitabaye ibyo ntacyo byaba bimumariye.’”

Yongeyeho ati “Uwashoye imari ku isoko ry’imari n’imigabane haba mu mpapuro mpeshwamwenda ndetse no mu migabane y’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, na we abona inyungu, yaba ku giti cye, ikigo yayiguzemo n’igihugu muri rusange.”

Kugeza ubu iri soko ry’imari n’imigabane rimaze imyaka 11 mu Rwanda, ibicuruzwa biri ku isoko ry’imari Imigabane harimo: Imigabane (Equities/ shares aho ugura imigabane y’ibigo biri ku isoko ry’imari, ubona inyungu bitewe n’uko ibyo bigo byungutse. Imigabane mike wagura ni 100.

Hari kandi impapuro mpeshwamwenda (bonds), izi mpapuro zishyirwa hanze na Leta cyangwa ibigo by’ubucuruzi, ku buryo wunguka mu gihe uzaba waguze izo mpapuro.

Ku bagura impapuro mpeshwamwenda za leta bahera ku mafaranga Frw 100,000.

Hashyizweho n’uburyo bwo gushora imari mu bigega by’ubwizigame (Collective Investment Schemes) nko kuzigama mu kigega RNIT Iterambere Fund.

Abagore bahagarariye abandi muri Kigali biyemeje kuzana bagenzi babo mu isoko ry'imari n'imigabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza