Isura y’ubuhinzi bw’u Rwanda mu gihe buzaba bukorwa na 50% by’abaturage aho kuba 70%

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Kanama 2017 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2020, Guverinoma y’u Rwanda yiteze ko abakora ubuhinzi mu Rwanda bazaba bangana na 50 %, bavuye kuri 72 % babukora muri iki gihe.

Kuva mu mwaka wa 2010 muri gahunda ya guverinoma, Leta yari yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi. Mu ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo ryakozwe mu 2015, imirimo yahangwaga buri mwaka yari igeze ku bihumbi 146.

Benshi mu bakora ubuhinzi mu Rwanda babukora mu buryo butari ubwa kinyamwuga ahubwo bwa gakondo bagamije kwitunga n’imiryango yabo. Gusa hari undi mubare w’ababukora by’umwuga ku buryo usanga ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu gihugu imbere no mu mahanga.

Mu byo igihugu cyinjije mu mwaka ushize, ubuhinzi bufitemo uruhare rwa 30%. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yavuze ko intego yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ikomeje.

Yagize ati “Kuba turi kuri 70% batunzwe n’ubuhinzi, ni ikimenyetso cy’ubushomeri. Uko imirimo myinshi izarushaho guhangwa no kongera umusaruro, hari benshi bazabona akazi.”

Minisitiri yasobanuye ko Leta ifite gahunda yo kuvugurura ubuhinzi, bake babukora bagakora ubugezweho bwifashisha ikoranabuhanga, bubatunga kandi bugasagurira n’amasoko.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, muri 2015 yavuze ko bimwe mu byakozwe mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi byatumye agaciro kabyo kava kuri miliyari 1,084 Frw mu mwaka wa 2010 kagera kuri miliyari 1,785 Frw muri 2015, ni ukuvuga inyongera ya 65%.

Bimwe mu byatumye ako gaciro kiyongera ni ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi. Uretse kwegereza ifumbire abaturage, kurwanya isuri, guhuza ubutaka n’ibindi, ubu hagezweho kuhira imyaka mu murima hifashishijwe imashini zabugenewe. Leta ivuga ko ba bantu 50 % bazasigara mu buhinzi bazaba bakoresha ubwo buryo, ntawe ugikangwa n’izuba, abantu bahinga no mu mpeshyi.

Gukoresha imashini zifashishwa mu kuvomerera imyaka bituma abahinzi bashobora gukomeza imirimo no mu gihe cy'impeshyi

Imwe mu ntego zikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi kuva mu 2010, harimo kongera ubuso bw’ubutaka bwuhirwaho imyaka bukava kuri hegitari 8000 bukagera kuri hegitari ibihumbi 40. Hari intego kandi yo kongera ubutaka buhingwa hifashishijwe imashini bukava ku 10% mu 2010 bukagera kuri 25%.

Imibare yo muri Werurwe 2017, yagaragazaga ko ubutaka bungana na hegitari 48,168 bwuhirwaho na ho 26.5% y’ubutaka buhingwa mu Rwanda bukaba bukoresha imashini.

Ingorane abahinzi bakunze kugaragaza ni igiciro gihanitse cy’imashini zikenerwa mu buhinzi, amabanki n’ibigo by’imari na byo bikagorana mu gutanga inguzanyo ku bahinzi kuko nta cyizere baba bafitiye umusaruro wabo.

Muri Kamena, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira n’ikoranabuhanga mu buhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), Nzeyimana Innocent, yatangarije IGIHE ko buri mwaka guverinoma itanga miliyari ebyiri zo kubaka ibikorwa remezo bifasha kuhira. Yanavuze ko nk’amafaranga y’imashini zuhira hari izitarengeje ibihumbi 200 kandi ayo mafaranga muri SACCO bayatanga.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bashyizemo miliyoni 200 Frw zo gufasha abahinzi kubona inguzanyo.

Kubera akamaro k’ubuhinzi n’abo butunze mu Rwanda, byatumye abasenateri banga kwemeza ingengo y’imari ya miliyari 80 zari zagenewe ubuhinzi mu mwaka 2017/2018, bayemeza hamaze kongerwaho miliyoni 30.

U Rwanda rufite ubuso bwa hegitari zisaga miliyoni n’ibihumbi 400 zishobora guhingwaho, hitezwe ko 50 % by’ubwo butaka muri 2020 buzaba buhingwa mu buryo bugezweho.

Abahinzi bakunze kugaragaza ko bahendwa n'imashini zikoreshwa mu buhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza