Inyigo y’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza u Rwanda na Tanzania igiye gusubirwamo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Werurwe 2018 saa 07:10
Yasuwe :
4 0

Abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi mu Rwanda na Tanzania bemeranyije ko inyigo y’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu byombi isubirwamo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, kugira ngo ihuzwe no koroshya imigenderanire y’abaturage n’ubucuruzi.

Itsinda ry’abayobozi ba Tanzania bayobowe na Minisitiri w’ibikorwa, ubwikorezi n’itumanaho, Prof.Makame Mbarawa, riri mu ruzinduko mu Rwanda mu nama ya kabiri yo kuganira na bagenzi babo b’u Rwanda ku iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali nk’uko abakuru b’ibihugu byombi baherutse kubyemeranya.

Kuri uyu wa Gatanu impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye yemeranya uburyo uyu muhanda uzashyirwa mu bikorwa n’uruhare buri gihugu kizagira mu kuwubaka, aho zemeranyijwe no gusubiramo inyigo yawo.

Minisitiri Mbarawa, yatangaje ko impinduka mu nyigo ya 2014, zari zikenewe kuko yari yakozwe hatekerezwa ku muhanda Dar es Salaam- Kigali, ureshya n’ibilometero hafi 1 464, nyuma ugahinduka Isaka-Kigali, ureshya n’ibirometero hafi 500 birimo 150 by’u Rwanda.

Yagize ati “Ibyo twatekereje mbere ubu byarahindutse turashaka gusubiramo inyigo kandi twemeranyije ko bizakorwa mu kwezi kumwe.”

Yongeyeho ko yanakozwe hatekerezwa ko gari ya moshi izagendera ku muvuduko wa kilometero 120 ku isaha ku itwara abagenzi na kilometero 80 ku isaha ku itwara imizigo, ariko nyuma bagasanga byaba ari ugutinza abantu n’imizigo mu nzira.

Yagize ati “Twarahinduye twemeza ko itwara abagenzi izajya ikoresha umuvuduko wa kilometero 160 ku isaha naho itwara imizigo izajya igenda kilometero 120 ku isaha. Ibi bivuze ko nk’umuzigo uvuye Dar es Salaam ku ntera y’ibirometero 1320, uzajya ugera i Kigali hagati y’amasaha 14 na 20.”

Kugeza ubu umuzigo uhagurutse Dar es Salaam ugera i Kigali nyuma y’iminsi itanu, ikaba yaragabanutse kuko mu myaka itatu ishize yari iminsi 17.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko gusubiramo inyigo bikwiye kuko mu mushinga habayemo impinduka nyinshi nk’aho hari hatekerejwe gari ya moshi izajya ikoresha mazutu ariko nyuma hakemezwa izajya ikoresha amashanyarazi.

Yatangaje ko ku ruhande rw’u Rwanda Ikigo gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), cyahawe uburenganzira bwo guhagararira igihugu mu kugirana amasezerano n’abazasubiramo inyigo bagakomeza no mu nzira yo gushaka abazubaka umuhanda.

Nk’uko amategeko abiteganya, nyuma yo gushaka abasubiramo inyigo hazakurikiraho gutanga isoko ryo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ku buryo agomba kuba yabonetse muri Nyakanga agahabwa igihe cyo kuzana ibikoresho, hanyuma mu Ukwakira uyu mwaka, Abakuru b’Ibihugu byombi bagatangiza umushinga wo kubaka.

Minisitiri w’ibikorwa, ubwikorezi n’itumanaho muri Tanzania, Prof.Makame Mbarawa n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye bashyira umukono ku masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza