00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu mishinga yagutse yatangiye kuzana impinduka mu Ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Kamena 2021 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Muri uyu mwaka wa 2021, mu Ntara y’Amajyepfo hagiye kuzura ibikorwa remezo by’imishinga minini bizatanga akazi ku bantu benshi ndetse byitezweho no guteza imbere agace biherereyemo.

Ibyo bikorwa birimo uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri ruri kubakwa mu Karere ka Gisagara, Ibitaro bya Munini n’umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru, Uruganda rw’insinga z’amashanyarazi n’uruganda rw’amakaro mu Karere ka Nyanza, Isoko rya kijyambere rya Muhanga n’ibindi.

Imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara iri kugera ku musozo. Ruri kubakwa na Sosiyete yigenga ya Quantum Power mu gishanga cy’Akanyaru giherereye mu Murenge wa Mamba.

Rwatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017, biteganyijwe ko ruzuzura bitarenze umwaka wa 2021; ruzatanga megawati 80 kandi nirumara kuzura biteganyijwe ko ruzatanga 40% by’amashanyarazi asanzwe akoreshwa mu gihugu hose. Ruzuzura rutwaye asaga miliyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu myaka igera kuri ine rumaze rwubakwa, rwatanze akazi gahoraho ku bantu basanga igihumbi n’abandi bakora mu gihe gito. Biteganyijwe ko nirwuzura ruzatanga akazi ku bakozi bahoraho basaga 100.

Iradukunda Emanuel w’imyaka 22 ati “Ndi umwe mu batekinisiye b’amashanyarazi, natangiye gukora hano muri Kanama 2019. Igihe nzahavira amafaranga nzaba maze gukorera nzayakoramo umushinga, nshaka kuzikorera ku giti cyajye.”

Ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru byo byatangiye kubakwa muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumba 160 ni cyo cyamaze kuzura, kikaba kigizwe n’inzu ebyiri z’amagorofa atatu agerekeranye, ariko hakazakurikiraho kubaka icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu imwe nini ifite ibyumba 140. Imirimo yo kubyuka yatwaye asaga miliyari 9 Frw, hasigaye gushyiramo ibikoresho kugira ngo bitangire gutangirwamo serivisi z’ubuzima.

Mu 2019 ni bwo mu Karere ka Nyaruguru hatangiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66. Muri byo harimo ibilometero bitandatu bizenguruka Umujyi wa Kibeho ku butaka butagatifu. Biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.

Icyiciro cya mbere cy'inyubako z'Ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru cyamaze kuzura
Imbere mu Bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru ahazashyirwa ibitanda

Imirimo yo kuwubaka igeze ku kigero kiri hejuru ya 65%, biteganyijwe ko uzatwara agera kuri miliyari hafi 70 Frw.

Kubaka ibitaro bya Munini n’umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma byatanze akazi ku baturage baranga ibihumbi bitatu, bahakura amafaranga yo kwifashisha mu mibereho yabo.

Ibyo bikorwa remezo byombi byatumye isura y’Akarere ka Nyaruguru irushaho kuba nziza kuko kuri ubu hasigaye hagendwa n’abantu benshi ndetse n’ibigo bitwara abantu n’ibintu byagiye gukorerayo.

Umuturage witwa Ndayongeje Célestin yabwiye IGIHE ko kubakirwa kaburimbo byatumye atangira kujya gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kuko ashaka kugura moto.

Ati “Kubera uyu muhanda mwiza natangiye gukorera uruhushya rwo gutwara kuko nshaka kugura moto yo kugendaho. Usibye kuba gutega imodoka bitworohera, dusigaye tugira n’abashyitsi ku buryo baduhahira.”

Umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 watangiye kuzana impinduka muri ako karere k'icyaro

Mu Karere ka Nyanza huzuye uruganda ruzajya rutunganya insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi rwubatswe na sosiyete isanzwe ikora izi nsinga ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarababu mu Mujyi wa Dubai yitwa Mark Cables Factory.

Rwuzuye rutwaye miliyari 5 Frw bikaba biteganyijwe ko ruzatangira icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byarwo muri Kamena, mu gihe icya kabiri kizatangira muri Kanama 2021. Nirwuzura ruzatanga akazi gahoraho ku bantu basaga 100.

Biteganyijwe ko ruzajya rutuganya toni 35.000 z’insinga ku mwaka, ruzibe icyuho cy’izatumizwaga mu mahanga aho u Rwanda rwatumizaga insinga zifite agaciro ka miliyoni 30$ buri mwaka.

Ibi bizafasha muri gahunda y’iterambere u Rwanda rufite, harimo no kugeza amashanyarazi kuri bose, abayakoresha bakava kuri 56.7% bakagera ku 100% mu 2024.

Mu Karere ka Nyanza kandi hagiye kuzura Agakiriro kazakorerwa ibikorwa by’imyuga bitandukanye birimo n’uruganda rw’imyenda, kazatwara amafaranga angana na Miliyari imwe na Miliyoni 210 Frw.

Kari kubakwa mu Murenge wa Busasamana bikaba biteganyijwe ko nikamara kuzura kazakoreramo abantu 450 kandi batange kazi ku bandi kuko hazaba harimo n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Uruganda rukora amakaro rugiye kubakwa i Nyanza, biteganyijwe ko ruzatwara asaga miliyari 22 Frw, kandi nirutangira gukora ruzaha akazi abakozi bahoraho babarirwa muri 200, ndetse n’abakora mu buryo bwa nyakabyizi babarirwa muri 400.
Biteganyijwe ko ruzatangira rukora metero kare ibihumbi icyenda by’amakaro ku munsi.

Mu Karere ka Nyanza hari Agakiriro kazakorerwa ibikorwa by’imyuga bitandukanye birimo n’uruganda rw’imyenda, kazatwara Miliyari imwe na Miliyoni 210 Frw.

Mu Karere ka Nyanza kandi hari n’umushinga wo gushyira kaburimbo mu muhanda Nyanza-Bugesera bizatwara abarirwa muri miliyari 40 Frw.

Mu Karere ka Muhanga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bari kubaka ibitaro bya Nyabikenke bizarangira bitwaye asaga miliyari 9 Frw.

Mu Mujyi wa Muhanga kandi huzuye isoko rya kijyambere ryatwaye asaga Miliyari 2 Frw, rikaba rigizwe n’inyubako enye zigerekeranye, ibyumba bisaga 200, ubwinjiriro bubiri, aho kubika ibicuruzwa, uburyo bwo gucunga umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga n’uburyo bwo kunoza isuku.

Isoko rya kijyambere rya Muhanga ryitezweho guteza imbere ubucuruzi muri uyu mujyi

Ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe amazi n’isuku, WASAC, Akarere ka Muhanga kuva muri 2019 kugera mu 2021, kari gutunganya umuyoboro w’amazi ku birometero 98. uzatwara agera kuri miliyari 4 Frw, kandi kizasiga kigejeje amazi ku baturage bagera kuri 70% by’abatuye mu mujyi n’inkengero zawo.

Mu Karere ka Huye imishinga iri gukorwa irimo uwo gushyirwa Kaburimbo ya kilometero 7.6 mu mujyi, izatwara miliyari 6.8 Frw; umuyoboro w’amashanyarazi Kimuna-Gafumba watangiye gukorwa mu 2021 uzarangirana na Kamena 2022, ukazatwara miliyoni 321 Frw.

Hari kandi kubakira imiryango 64 itishoboye yiganjemo iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mirenge ya Kigoma, Mukura na Ruhashya.

Kuri ubu izo nzu zose zamaze kuzura, imiryango 14 yubakiwe mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 12.7 Frw.

Imwe mu midugudu yubakiwe abatishoboye mu Karere ka Huye

Mu yindi mishinga minini yo mu Ntara y’Amajyepfo, harimo uhuriyeho uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango witwa Kaduha-Gitwe Corridor’ cyangwa ‘Umuhora wa Kaduha-Gitwe’.

Kaduha-Gitwe Corridor igizwe n’imirenge itanu yo mu Karere ka Nyamagabe (Musange, Mugano, Kibumbwe, Mbazi na Kaduha) ibiri yo muri Nyanza (Cyabakamyi na Nyagisozi) n’itatu yo muri Ruhango (Kabagari, Bweramana na Kinihira).

Ako gace kasigaye inyuma mu iterambere, nyamara gafite ubutaka bwiza bweraho ibihingwa bitandukanye. Ubuyobozi bwasanze igisabwa ari ukwigisha abaturage no kubafasha guhindura imyumvire ndetse no kuhajyana imishinga ihateza imbere.

Buri Karere kagiye gateganya imishinga izamura abaturage bako, kandi igenda ishakirwa ingengo y’imari ndetse ikanagerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure avuga ko muri kariya gace hari imishinga myinshi, harimo iyo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki n’inanasi, guhinga Macadamia ndetse no gutangiza kuhahinga igihingwa cy’icyayi.

Ati “Dufite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere kiriya gice kizaba cyarwanyijwemo ubukene ku kigero gishimishije.”

Mu Ntara y’Amajyepfo kandi, Leta yahashoye miliyari 31.9 Frw zo kurengera ibidukikije mu Karere k’Amayaga (kagizwe n’imirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gisagara). Muri aka gace kandi hatangiye guterwa ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka, ndetse n’amashyamba.

Mu Karere ka Ruhango hari umushinga uhari munini ni uwo kubaka imiyoboro y’amazi Mpanga-Gitwe kuri kilometero 7.371 hamwe n’ ibigega umunani, ndetse na Ruhango- Ntenyo- Kirengeri ku birometero 68 hamwe n’ibigega birindwi.

Hazubakwa n’ibigega binini bibiri by’amazi harimo icy’i Bweramana kizaba gifite ubunini bwa meterokibe 1000, n’icy’i Kirengeri kizaba gifite meterokibe 400.

Kimwe mu bigega bizabika amazi mu Karere ka Ruhango

Mu Karere ka Kamonyi, hari imishinga yo gutunganya imihanda ibiri ya Kaburimbo. Umwe ni ugera ku bitaro by’amaso mu Murenge wa Runda (2.015Km) yatwaye asaga miliyari n’ibihumbi 600. Undi ni umuhanda Ruyenzi-Gihara (5Km), uzatwara miliyari 2.2 Frw

Umushinga wo kurangiza kubaka ikigo nderabuzima cya Kayumbu wa miliyoni 788 Frw ndetse n’uwo gutangira imirimo yo gusana Stade ya Ruyenzi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aheruka kubwira IGIHE ko yishimira ko ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage bikomeje kugerwaho kandi na bo ubwabo bahinduye imyumvire babigiramo uruhare.

Yavuze kandi ko hari ibindi bikorwa bikomeye abaturage b’intara ayoboye bemerewe na Perezida Kagame Paul, byose ngo bizakomeza gukurikiranwa ko bikorwa kandi bikagera ku baturage mu gihe cyagenwe.

Ati “Hari n’indi mishinga migari kandi iyo yose uko nyivuga niko itanga akazi ku baturage na bo bakagenda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakorera muri iyo mishinga.”

Yashimiye abaturage ko bahinduye imyumvire bakaba bitabira gahunda zigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza no kwiteganyiriza zirimo gutangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza.

Ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru byamaze kuzura
Uruganda rw'amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara rwenda kuzura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .