Kwamamaza

Imishinga yatewe inkunga na FONERWA imaze guha akazi abantu 60000

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 08:00' na Ezechiel Mbananabo


Nyuma y’imyaka ine gishinzwe, Ikigega (FONERWA) gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije kimaze gutuma abantu bagera hafi ku 60000 babona akazi.

Ushinzwe porogaramu muri iki kigega, Bright Ntare, yabwiye The New Times ko kugeza ubu kimaze gusubiranya hegitari zirenga 8500 z’inkombe n’ imigezi n’ibiyaga, ndetse no kurinda isuri ubutaka bugera hafi kuri hegitari 13,000.

Yavuze ko FONERWA yatanze inkunga yo gutera ibiti n’ubuhinzi bwabyo kuri hegitari zirenga 21,000 mu gihugu hose. Ku bijyanye n’iterambere rirengera ibidukikije, ingo zigera ku 6,807 ngo zateye imbere mu kugera ku ngufu zidakomoka ku ngomero z’amashanyarazi (off-grid energy).

Yagize ati “Imishinga iterwa inkunga n’iki kigega iri gukoresha abantu hafi 60000 no gushyigikira iterambere ry’imibereho irambye mu mpande zose z’igihugu.”

FONERWA itera inkunga imishinga ya Leta ndetse n’iyigenga ifite ubushobozi bwo kugira ibyo ihindura kandi iri mu murongo umwe n’umuhate w’u Rwanda wo kubaka ubukungu bukomeye burengera ibidukikije.

Itanga ubufasha mu bya tekiniki mu rwego rwo kugira ngo inkunga yatanze igere ku ntego zayo.

Buri mezi atandatu, FONERWA ihamagarira abantu gutanga imishinga mu buryo bukurikije amategeko.Mu kwezi kumwe abayifite batanga ibiyikubiyemo mu buryo burambuye mbere yo gushyiraho ibigenderwaho kugira ngo umushinga utoranywe.

Nyuma iyo mishinga ica mu nzira z’ isuzumwa rikomeye rigenzurwa n’itsinda ry’ubuyobozi bwa FONERWA mbere y’uko hafatawa icyemezo cyo kuyitera inkunga.

Ni ku nshuro ya cyenda FONERWA ihamagarira abantu gutanga imishinga

Mu cyumweru gishize, FONERWA yahamagariye za minisiteri, ibigo bya Leta,uturere, abikorera, ibigo by’amashuri n’imiryango itari iya Leta gutanga imishinga yaterwa inkunga, ikubiyemo ibitekerezo bijyanye no kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije.

Kuri iyi nshuro ya cyenda, iki kigega kirahamagarira abantu gutanga imishinga, aho gishaka kwibanda cyane ku mishinga na gahunda ziri mu murongo w’inzego zikomeye z’ubukungu, zirimo ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi, ibidukikije, imiturire mu mijyi no mu byaro,amazi n’isuku.

Kirifuza imishinga igaragaza ibitekerezo byo guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije no kwihanganira imihindagurikire y’ikirere, byazamura umusaruro n’uburambe bw’urwego runaka.

Ntare yagize ati “Iki kigega gitera inkunga imishinga yose uko yaba ingana, kikanasuzuma kireba amafaranga gishobora gutanga kuri buri mushinga mwiza.Mu myaka itatu ishize, imari twashoye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere yavuye kuri miliyoni 450 igera kuri miliyari eshatu kuri buri mushinga.”

Ku nshuro ya cyenda, gutanga imishinga byatangiye kuri uyu wa 15 Kanama, bizarangira tariki ya 14 Nzeli 2016 aho bikorwa umuntu anyuze ku rubuga rwa FONERWA.

Mu bigenderwaho kugira ngo umushinga wemerwe harimo kuba waragizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo abaturuka muri Leta, abigenga, imiryango itari iya Leta,ibigo by’amashuri n’iby’ubushakashatsi.

Guhuriza hamwe imbaraga bigenderwaho cyane hagaragazwa uruhare rwa buri mufatanyabikorwa kandi umushinga ukaba ugomba kuba ujyanye n’amahame y’ingenzi mu igenamigambi ry’igihugu.

Umuhuzabikorwa wa FONERWA, Alex Mulisa, yavuze ko u Rwanda rushobora kubaka uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere rukanatera imbere mu buryo burambye ari uko buri wese afashe iya mbere mu kubigiramo uruhare ndetse hakabaho no gukorera hamwe.

Mu myaka itatu ishize iki kigega cyabonye miliyoni 100 z’amadolari yo gutera no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved