00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka umuhanda uhuza Bugesera na Nyanza irarimbanyije

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Kamena 2021 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kubaka umuhanda uhuza Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo irarimbanyije ku buryo byitezwe ko uyu mwaka uzarangira umuhanda ubonetse.

Ubwo Perezida Paul Kagame yiyamamazaga mu 2017, nibwo yemereye abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba kububakira umuhanda uzabahuza n’Amajyepfo, uva mu Karere ka Ngoma ugera mu ka Nyanza.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda yatangiriye ku gice cya mbere gihuza Uturere twa Bugesera na Nyanza wiswe Kibugabuga-Shingiro-Gasoro, kigizwe n’ibilometero 66, aho 35 muri byo bihereye ku ruhande rwa Bugesera 31 bikaba kuri Nyanza.

Ku ruhande rwa Bugesera hamaze gukorwa imirimo itandukanye aho ibilometero 35 byamaze kunyuramo imashini, na ho 22 bikaba byaramaze gushyirwamo kaburimbo.

Imirimo yo kubaka irakomeje aho biteganijwe ko mu mpera za Kamena kaburimbo izaba iri mu bilometero 30, ibindi na byo bikazarangira mu mpera z’uyu mwaka.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko uyu muhanda bawitezeho ibintu byinshi bizazamura ishoramari n’ubuhahirane hagati y’uturere.

Ati “Uyu muhanda niwuzura uzajya uca ku gice cya Ngoma ukomeze Bugesera utunguke Nyanza ukomeza mu bindi bice by’igihugu, ibi rero bizazamura ishoramari mu karere kacu kuko uzajya ucamo ibicuruzwa byinshi. Abacuruzi b’ino aha batangiye kubibonamo amahirwe, bashobora kuzashyiraho amasitasiyo ya lisansi n’ibindi bikorerwa ku muhanda uri nyabagendwa, urumva ko bizatugirira umumaro.”

“Natwe bizadufasha, umuntu uvuye mu Mirenge ya Nyarugenge na Ruhuha abe yawukoresha agere Nyamata no mu murwa mukuru ari kuri kaburimbo.”

Umuhanda Bugesera-Nyanza, ni igice cy’umuhanda muremure Ngoma-Bugesera-Nyanza wa kilometero 130 Leta irimo gukora, uterwa inkunga na Banki y’Isi, ikorwa ryawo rikaba rikurikiranwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’imihanda (RTDA).

Uyu muhanda uhuza Bugesera na Nyanza ugeze kure wubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .