00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Ibirometero bisaga 190 by’imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera, birimo kuvugurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba ubu yatangiye kongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi biyongereye ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse ziri muri ako gace.

Ni umushinga watewe inkunga n’u Bubiligi binyuze mu kigo cyabwo cy’iterambere, (Enabel), ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) binyuze muri sosiyete yayo ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL).

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, Reuben Ahimbisibwe, ngo uyu mushinga uzavugurura imiyoboro ingana n’ibirometero 194, yongererwe imbaraga ku buryo ibasha guhaza ibikorwa bikenera umuriro mwinshi.

Yagize ati “Iriya miyoboro yubatswe kera abafatabuguzi bacu bataraba benshi, ihabwa imbaraga nke zo gufasha abahatuye gucana no gukora ibikorwa bito bidakenera amashanyarazi menshi. Ubu rero turimo kuyivugurura tuyikura kuri “monofaze” (single phase) tuyishyira kuri tirifaze (three phase)”.

Avuga ko imiyoboro irimo kuvugururwa ari iyubatswe mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.

Ati “Ni umushinga ugamije guha amahirwe abatuye muri turiya turere bafatiye ku miyoboro ya kera kugira ngo na bo babashe kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe. Ikigamijwe muri gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi kuri bose, si ugucana gusa no gucomeka utuntu tworoheje hakoreshejwe umuriro muke ahubwo hari no guha amahirwe abaturage bafite imishinga ikenera amashanyarazi afite ingufu nyinshi kubona uko bayitangira ndetse no guteza imbere inganda n’ubucuruzi muri rusange.”

Reuben avuga ko ubu ibirometero bigera kuri 43 by’iyi miyoboro mu Turere twa Nyagatare na Kirehe byamaze kuvugururwa ndetse bishyirwamo n’umuriro.

I Nyagatare ibirometero 31 by’imiyoboro byamaze kwagurwa

Niyonkuru Benoit, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyagatare, avuga ko uduce twari dufite imiyoboro ya monofaze turimo Imirenge ya Rukomo, Nyagatare, Katabagemu, Mimuri, Gatunda, Mukama ndetse na Kiyombe ariko imirimo yo kuyivugurura igeze ku kigero cya 80%, ko mu gihe kitarambiranye izaba yasojwe ndetse ko hari n’ibice byamaze kuyagezwamo.

Ati “Ubu igice imiyoboro myinshi yo mu Mirenge wa Mimuri na Karama twamaze kuyisoza ishyirwamo n’amashanyarazi, ubu abafatabuguzi bose bakeneye guhabwa umuriro wa tirifaze barawuhabwa nta kibazo. Ahandi naho imirimo irarimbanije ndetse dufite icyizere ko muri uku kwezi kwa 10 tuzatangira gushyiramo umuriro.”

REG itangaza ko kugeza ubu Abanyarwanda basaga 65.9% bamaze kugezwaho amashanyarazi harimo abafite afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’abafite adafatiye ku miyoboro migari higanjemo akomoka ku mirasire z’izuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .